Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye imigendekere y’igitaramo The Ben yakoreye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2025.
Iki gitaramo cyiswe “The New Year Groove & Launch Album” cyari kigamije kwinjiza Abaturarwanda mu mwaka mushya, cyanamurikiwemo album ya gatatu The Ben yise “Plenty Love”.
Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru ndetse kigaragaramo abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Abinyujije kuri X, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko yanyuzwe n’igitaramo cya The Ben, ndetse agira umwanya wo kuganira nawe nyuma yacyo.
Ati “Igitaramo cyiza cya The Ben. Nyuma y’igitaramo nagize umwanya wo guhura nawe ndetse ndamusuhuza, hamwe na Tom Close na Otile Brown, uri mu bahanzi beza muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba.”