Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yemeje ko guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta ruhare izagira mu gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma.
Mu nama yiga ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari yabereye i Paris tariki ya 30 Ukwakira 2025, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko mu byumweru bike ikibuga cy’indege cya Goma kizafungurwa, asaba Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutanga ubufasha kugira ngo bishoboke.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yasobanuye ko iyi nama yari igamije kwihutisha ibiganiro byatuma ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa, kandi ko umwanzuro wa nyuma uzafatirwa mu biganiro bihuriza ihuriro AFC/M23 rikigenzura na Leta ya RDC i Doha muri Qatar.
Yagize ati “Iyi nama mpuzamahanga yari umwanya wo kwihutisha ibiganiro kuri iyi ngingo, bizakomereza mu buhuza bwa Qatar, hongerewemo ibishya byatangiwe hano i Paris.”
Kuri uyu wa 1 Ugushyingo, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko inzego za Leta zishinzwe ibibuga by’indege n’ingendo zo mu kirere za gisivili ari zo zifite ububasha bwo kugenzura ikibuga cy’indege cya Goma.
Muyaya yavuze ko iyo AFC/M23 iba ifite ububasha kuri iki kibuga cy’indege, iba yaratangiye kugikoresha kuva muri Mutarama ubwo yatangiraga kukigenzura. Ati “Nubwo bagenzura binyuranyije n’amategeko ikibuga cy’indege cya Goma, nta burenganzira bafite bwo gufata icyemezo cy’indege zizajya zihagwa.”
Minisitiri Nduhungirehe yasubije Muyaya ko mbere y’uko ayobya abantu, akwiye kwibuka ko u Bufaransa bwateguye iyi nama, bwasobanuye ko icyemezo cyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kizafatirwa mu biganiro bya Doha.
Ati “Ikindi, igitekerezo cy’u Bufaransa ku ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma nta ruhare rwa Leta ya RDC kivugaho. MONUSCO na AFC/M23 byonyine ni byo bizabigiramo uruhare.”
Perezida Macron yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Goma kizajya kigwaho indege z’ubutabazi iminsi ibiri mu cyumweru.