Minisitiri Patrick Muyaya yavuze aho umugambi wa Perezida Tshisekedi wo gutera u Rwanda ugeze

Patrick Muyaya usanzwe ari Minisitiri w’Itumanaho akanaba Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko muri iki gihe bitashobokera Perezida Felix Tshisekedi gusohoza isezerano yahaye Abanye-Congo ryo gushoza intambara ku Rwanda kuko umwanya we wose ari kuwumara ashyiraho inzego nshya z’igihugu.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Tshisekedi yasezeranyije Abanye-Congo ko mu gihe icyo ari cyo cyose umutwe wa M23 uzaba wigaruriye akandi gace mu gihugu cyabo, azahita asaba Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira agashoza intambara ku Rwanda ashinja ko iha ubufasha uyu mutwe.

Tshisekedi yakunze gutangaza ko afite umugambi wo gutera u Rwanda ubwo yari mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, uwo munsi yabwiye abaturage ati “Nimuramuka mwongeye kungirira ikizere, hanyuma u Rwanda rugakomeza ibyifuzo byarwo mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu, nzahuriza hamwe imitwe yombi mu nteko ishinga amategeko yacu kugira ngo nemererwe kubatangazaho intambara.”

Uyu mukuru wa RD Congo hadaciye kabiri yongeye kuvuga ko ingabo z’igihugu cye (FARDC) gifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali nyamara bo bari i Goma. Yagize ati “Ibyo nibibabo kandi Kagame ntabwo azarara mu nzu ye kuko azajya kurara mu ishyamba.”

Tshisekedi wijeje abanye-Congo ko azashoza intambara ku Rwanda mu gihe hari isasu ryaba riguye ku mujyi wa Goma, akunze gushinja Perezida Paul Kagame gukina imikino n’abahoze ari abayobozi ba RDC, ashimangira ko yiteguye gusubiza ku bushotoranyi ubwo ari bwo bwose. Ati “Paul Kagame ashobora gukina na buri wese ariko havuyemo Fatshi Beton.”

Kuva yatsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu kuri manda ye ya kabiri Tshisekedi yatangiye kotswa igitutu na bamwe mu baturage bamwishyuza isezerano yabahaye ryo gutera u Rwanda.

Inkuru Wasoma:  Basobanuye impamvu ikomeye yatumye basaba ko bongererwa ahatangirwa udukingirizo

Icyokora Minisitiri Muyaya ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru abajijwe aho gahunda ya Tshisekedi yo gutera u Rwanda igeze yagize ati “N’ubwo Perezida wa Repubulika yaba abishaka, bijyanye n’ibi bihe bishingiye ku itegeko nshinga ntabwo byadukundira kubikora ubu. Ibyo si byo bintu by’ingenzi kurusha ibindi bikenewe muri iki gihe. Icy’ingenzi ni ukumenya igikwiye gukorwa ngo umutekano wo mu Burasirazuba ugaruke.”

Muyaya yakomeje avuga ko kuri ubu mu rugamba ruhuza Ingabo z’igihugu (FARDC) na M23, inyeshyamba zimaze kuhagwa ni nyinshi cyane ntiwashobora kuzibara. Yavuze ko kandi kuri ubu RD Congo yiteguye gukora igishoboka cyose kugira ngo izi nyeshyamba zivanwe mu duce twose zigenzura, hanyuma iby’intambara n’u Rwanda bikazaza nyuma.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved