banner

Minisitiri ushinzwe kurwanya ubukene mu baturage yanyereje arenga miliyari 19 Frw

Minisitiri ushinzwe gutabara abantu no kurwanya ubukene mu gihugu cya Nigeria, Betta Edu, yakozweho iperereza kuri ruswa nyuma biza kugaragara ko atunze miliyoni 19 z’ama pound yahishe kuri konti zirenga 50 z’amabanki, nk’uko ishami ry’imari ryabitangaje.

Inkuru y’uyu mu Minisitiri wo muri Nigeria ikomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga cyane kuko abantu bakomeje kwibaza ukuntu ushinzwe kurwanya ubukene no gufasha abaturage babayeho nabi, ari we ubigiramo uruhare ngo babeho nabi kuko aya mafaranga yagakwiye gukemura ibibazo byinshi byugarije iki gihugu.

Uyu mugore yahagaritswe kuva muri Mutarama kubera ko bivugwa ko yanyereje ibihumbi 505.000 by’amapawundi ayashyira kuri konti ye bwite kandi ari amafaranga ya Leta.

Komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha by’ubukungu n’imari muri Nigeria yavuze ko nyuma y’ibyumweru bitandatu ikora iperereza kuri uyu minisitiri, yabonye “impande nyinshi” zo gukoraho iperereza. Aho Umuyobozi w’iyi komisiyo, Ola Olukoyede, yagize ati “Nk’uko bimeze ubu, turimo gukora iperereza kuri konti zirenga 50 zanyuzeho amafaranga. Ntabwo ari umukino w’abana. Icyo ni ikintu gikomeye cyane.”

Inkuru Wasoma:  Amagambo Perezida Ndayishimiye aherutse gutangaza yatangiye kugira ingaruka ku baturage

Mu ntangiriro za Mutarama Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu ni bwo yategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bijyanye n’imikoreshereze y’imari, kandi abayobozi bahagarika gahunda y’imfashanyo nyinshi za leta.

Icyo gihe Dr Edu w’imyaka 37 yahakanye amakosa yose. Aho ibiro bye byahise bivuga ko yemeye kohereza amafaranga kuri konti ye bwite, itari mu izina rye, ariko akavuga ko ari iyo “gutanga inkunga ku bantu batishoboye”.

Bwana Olukoyede yavuze ko amafaranga yagarujwe yamaze kwimurirwa mu isanduku ya leta, ariko akomeza avuga ko iperereza rishobora kuba rirerire. Abanya- Nigeria bakomeje kwinubira ko igihugu cyabo gikize cyane muri Afurika ndetse kikaba gituwe cyane kurusha ibindi, gikomeje kwibasirwa na ruswa, nubwo guverinoma yiyemeje kuyirwanya mu maguro mashya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved