Nyuma y’amagambo Ndayishime yatangaje ubwo yari muri RD Congo avuga ko ashaka kubohora urubyiruko rw’u Rwanda, Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yakanguriye urubyiruko rw’Abanyarwanda kubwiza ukuri abakuru b’Ibihugu bya EAC bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitwaje ko bashaka kurubohora.
Ibi yabivuze asa n’usubiza Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye uherutse gutangaza ko agiye gufatanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda bitwaje ko bagiye kubohora urubyiruko bavuga ko rwabaye imfungwa mu Karere.
Ibi kandi byavuzwe nyuma y’uko avuze ko u Rwanda rufite abayobozi babi, bari inyuma y’umutekano muke uri mu Karere binyuze mu gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro, itandukanye. Aha yakomoje ku mutwe wa RED-Tabara ubwo wari umaze kugaba ibitero mu gihugu cy’u Burundi agashinja u Rwanda guha ubufasha uyu mutwe.
Minisitiri Dr. Utumatwishima abinyujiej ku rubuga rwa X yasabye urubyiruko gukomeza kubwiza ukuri abakomeje kuvuga nabi Perezida Paul Kagame ntetse bakitegurwa kurwanira igihugu cy’abo mu gihe bibaye ngombwa. Ati “Rubyiruko, mu myaka 30 ishize twahawe amahirwe aduha ubuzima bwiza no kugira uruhare mu buzima bwose bw’igihugu. Uwabiduhaye ni Paul Kagame, mukomeze mubwize ukuri abakomeje kumuvuga nabi, kandi biduhe umukoro wo kwitegura.”
Minisitiri Utumatwishima ashishikarije urubyiruko ibi nyuma y’uko guhera mu Cyumweru gishize, Abanyarwanda mu ngeri zose bakomeje kwamagana imvugo ya Perezida Ndayishimiye ushinja ibirego byinshi u Rwanda nyamara nta gihamya afite ahubwo bakavuga ko yagakoze icyateza imbere igihugu cye kiri mu bya mbere bikenney ku Isi.