Minisitiri w’intebe Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry’ubuhinzi bw’imbuto muri Quatar

Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’intebe ari i Doha muri Quatar aho yagiye guhagararira perezida Paul Kagame mu imurika mpuzamahanga ry’ubuhinzi bw’imbuto, indabo n’imboga rizamara amezi 6. Minisitiri Ngirente yifatanije n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’isi mu gutangiza iri murika rizasozwa kuwa 28 Werurwe 2024.

Ibi birori bigamije kwishimira umusaruro w’imboga, imbuto n’indabo no gushyigikira urusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere rirambye ku rwego rw’isi. Minisitiri Ngirente kandi yifatanyije na Emir wa Quatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani mu gutangiza iryo murika rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutayu butoshye, Ibidukikije byiza.”

Inkuru Wasoma:  Hagiye gushyirwa mu myanya abantu ibihumbi 13 mu kuziba icyuho kiri mu nzego z’ibanze

Ni muri urwo rwego u Rwanda ruhagarariwe muri iryo murika nk’igihugu cyateje imbere ubuhinzi bw’imbiga, imbuto n’indabo binoherezwa mu mugabane wa Aziya. Iri murika ryari kuba ryarabaye kuwa 14 Ukwakira 2021 ariko riza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije isi yose icyo gihe.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Quatar Igor Marara yaboneyeho kugaragariza Minisitiri Ngirente aho imirimo yo gutunganya aho u Rwanda ruzifashisha mu kumurika ibikorwa byarwo igeze.

IMIRASIRE TV

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved