Minisitiri w’Intebe wa RD Congo yeguye

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde, yashyikirije ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwe Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi.

 

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, nibwo ubwegure bwa Lukonde bwatangajwe ndetse ngo yeguye kugira ngo ahe umwanya Perezida Tshisekedi uherutse gutorerwa manda ya kabiri, wo gushyiraho Guverinoma nshya.

Inkuru Wasoma:  Umugabo ukwekwaho guha ruswa y'ibihumbi 200 Frw umukozi wa RIB agiye kuba afunzwe kubera amagambo yamubwiriye kuri telefone

 

 

Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibinyujije kuri X yatangaje ko ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwa Lukonde yashyikirijwe Perezida Felix Tshisekedi.

 

 

Ubu bwegure busobanuye ko Guverinoma yose yari ayoboye ahita iseswa.   Kugeza ubu ntabwo impamvu nyamakuru yateye ubu bwegure iratangazwa gusa umwaka ushize yatorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC nk’Umudepite.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka