Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Judith Suminwa Tuluka, yahakanye ko ingabo z’igihugu cye zaba ziri gutsindwa n’umutwe wa M23, urimo kwigarurira ibice bitandukanye byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa TV5 Monde mu nama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ihindagurika ry’ikirere, COP29, yabereye i Baku. Uyu munyamakuru yamubajije ku byerekeye kongera kwaguka kw’aho M23 igenzura, maze Minisitiri w’Intebe asubiza agira ati:
“Genzura amakuru ufite. Bavuga ko batsinda, ariko hari n’ubwo batsindwa. Ndavuga uwo mutwe witwaje intwaro.”
Minisitiri Suminwa yavuze ko muri iyi ntambara y’imyaka itatu havuzwe byinshi, ariko yongeraho ko nubwo M23 iherutse kuvuga ko igiye gufata umujyi wa Goma, ibyo bitarabasha gushyirwa mu bikorwa.
M23, umutwe w’abarwanyi ukomeje ibikorwa byo kwigarurira ibice bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, muri uyu mwaka wa 2024 yafashe uduce nka Rubaya, Kanyabayonga, Nyanzale, na Kalembe mu turere twa Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Walikale, na Lubero.
Amakimbirane hagati ya RDC nu Rwanda
Ku bijyanye no gukemura aya makimbirane, ibiganiro byahuje RDC n’u Rwanda byatangiye muri 2022 i Luanda muri Angola. Ibi biganiro bigamije gushaka umuti w’intambara yatangiye mu Ugushyingo 2021, aho Leta ya RDC ishinja u Rwanda gufasha M23, icyakora Leta y’u Rwanda ikabihakana.
Nubwo hakomeje kubaho guhakana no gushinjanya, impande zombi zumvikanye ko ibiganiro bigomba gukomeza kugira ngo habeho umuti w’amahoro arambye mu karere.
Kugeza ubu, ibikorwa bya gisirikare birakomeje, ndetse n’ubushyamirane bwa dipolomasi bugikomeje gufata intera, mu gihe abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bakomeje kugirwaho ingaruka zikomeye n’iyi ntambara.