Minisitiri w’Intebe wa Slovakia arashinja Zelensky kwirirwa asabiriza inkunga mu Burayi

Ku wa 10 Mutarama 2025, Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Robert Fico, yagaragaje ko Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, akwiye guhagarika imikorere yo gusaba inkunga mu Burayi akoresheje uburyo yise “iterabwoba.” Ibi yabivuze mu nama ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Slovakia, aho yanenze cyane imyitwarire ya Zelensky mu mubano n’ibihugu by’i Burayi.

Ibi byakurikiye icyemezo cya Ukraine cyo guhagarika amasezerano yo gucisha gaze y’u Burusiya ku butaka bwayo, gaze yanyuraga muri Slovakia ikomeza mu bindi bihugu by’i Burayi. Ibi byateje ikibazo gikomeye mu bihugu birimo Slovakia, u Butaliyani n’u Buholandi bikenera iyo gaze.

Robert Fico yashimangiye ko nta bucuti afite na Zelensky, ndetse yemeza ko Ukraine igomba guhindura imyitwarire yayo. Yagize ati:

“Sinkorana na Zelensky ku mugaragaro, yirirwa atembera i Burayi asaba inkunga mu buryo budakwiye, kandi ibi bigomba guhagarara.”

Fico yamagana inkunga za gisirikare zishyikirizwa Ukraine

Inkuru Wasoma:  Abaturage ba Ukraine benshi bifuza ko intambara irangira

Minisitiri w’Intebe wa Slovakia yavuze ko inkunga za gisirikare ibihugu by’i Burayi bihabwa Ukraine zigomba guhagarara, kuko umuti w’amakimbirane hagati ya Ukraine n’u Burusiya ugomba gushakirwa mu nzira za dipolomasi.

Yanenze uburyo Ukraine yanze kongera amasezerano yo gukorana na Gazprom, sosiyete y’u Burusiya itunganya gaze, bikarangira gaze itakomeje kugera mu bihugu by’i Burayi. Fico yagaragaje ko Ukraine igomba gutanga indishyi z’ibyo yakoze ndetse ashimangira ko Slovakia ishobora guhagarika amashanyarazi yohereza muri Ukraine.

Muri 2024, Ukraine yahawe Megawatt miliyoni 2.4 z’umuriro w’amashanyarazi uturutse muri Slovakia. Fico yavuze ko ibyo bidakwiye gushyira Slovakia mu kaga, ahubwo asaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kugira icyo ukora kuri iki kibazo hakiri kare.

Uyu muyobozi yasabye ko ibihugu by’i Burayi birengera inyungu zabyo mbere yo gushyigikira Ukraine mu buryo butagira imipaka, kugira ngo bitazahura n’ibibazo by’ubukungu n’umutekano mu gihe kiri imbere.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved