Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Robert Fico, yavuze ko Perezida wa Ukraine, Volodymir Zelensky, yagerageje kumuha ruswa ya miliyoni 500 z’Ama-Euro (arenga miliyari 724 Frw) kugira ngo ashyigikire igitekerezo cya Ukraine cyo kwinjira muri NATO.
Robert Fico yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Brussels ku wa 19 Ukuboza 2024, nyuma gato y’ibiganiro byihariye yagiranye na Zelensky ku ruhande rw’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’i Burayi.
Fico Ati “Zelensky yansabye ko nashyigikira igitekerezo cy’uko yakwinjira muri NATO akampa miliyoni 500 z’Ama-Euro zava mu mitungo y’u Burusiya yafatiriwe.”
Yavuze ko yamusubije ashize amanga ko “atakigera” yemera ibyo yamusabaga.
Ati “Uzi aho mpagaze ku kwinjira kwa Ukraine muri NATO. Biratangaje kubona yaransabye ibyo kandi azi neza ko kwinjira kwe muri uyu muryango ari ibintu bitumvikana.”
Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Ukraine utavuga rumwe n’umutegetsi, yavuze ko Zelensky yatesheje ikuzo Ukraine ubwo yageragezaga guha Fico ruswa.
Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Monde giherutse gutangaza ko atari Slovakia gusa idashyigikiye ko Ukraine yinjira muri NATO, ahubwo n’ibihugu nka Amerika, u Budage, Hongrie, u Bubiligi, Slovenia, ndetse na Espagne ari urwo ruhande biriho.
Fico yavuze ko muri ibi biganiro Perezida wa Ukraine yongeye gushimangira ko mu gihugu cye hatazongera kunyuzwa gaze iva mu Burusiya.
Ukraine yanze kongera amasezerano yayo yo kunyuzwamo gaze yo mu Burusiya, amasezerano agomba kurangira mu mpera z’uyu mwaka. Yavuze ko intambara iri kuba hagati y’impande zombi ariyo ntandaro y’iki cyemezo.
Mu gihe aya masezerano atakongerwa, Slovakia ihangayikishijwe no kuba itabona gaze isanzwe ikenera iva mu Burusiya yaciye muri Ukraine.
Fico yabwiye abanyamakuru ko Slovakia ishobora gufata ingamba zo kwihimura kuri Ukraine mu gihe itahindura ibitekerezo.