Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Nzeri 2022, Gervais Ndirakobuca, ari mu bakandida bahataniye imyanya muri Sena y’iki gihugu.

 

Ndirakobuca agaragara ku rutonde rw’abakandida bo mu ntara nshya ya Bujumbura bahagarariye ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi, rwakozwe na Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri iki gihugu, CENI.

 

Ashyizwe ku rutonde rw’abakandida bahataniye iyi myanya nyuma y’aho tariki 9 Gicurasi 2025, Perezida Evariste Ndayishimiye amusezereye muri Polisi y’u Burundi mbere y’igihe. Yari afite ipeti rya Lieutenant Général de Police.

 

Nyuma yo gusezererwa muri Polisi, Ndirakobuca yatangiye kugaragara mu bikorwa byo kwiyamamaza yambaye ishati ya CNDD-FDD. Ni ubwa mbere yari agaragaye mu ruhame yambaye ibirango by’iri shyaka, kuko abo mu nzego z’umuteno batabyemererwa.

 

Ndirakobuca yasobanuriye abanyamuryango ba CNDD-FDD ko nubwo batunguwe no kubona yambaye iyi shati, asobanukiwe cyane iri shyaka, kuko ngo hari benshi yaryinjijemo.

 

Uyu muyobozi afite amahirwe menshi yo kwegukana umwanya muri Sena, mu matora azaba tariki ya 25 Kanama 2025. Mu gihe byagenda uko, byashoboka ko yasimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.