Minisitiri w’Intebe yatangaje ko abakene bagiye kujya bafatwa bagashyikirizwa Polisi

Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Uganda, Robinah Nabbanja, ubwo yari yagiriye uruzinduko mu karere ka Masaka tariki ya 30 Kamena 2024, yatangaje ko ntacyo Leta itakoze kugira ngo abakene batera imbere, bityo ko abagikennye bazajya bashyikirizwa Polisi kugira ngo bayihe ibisobanuro.

Uru ruzinduko rwari rugamije kureba niba abaturage bahawe amabati barayakoresheje icyo yateganyirijwe. Nabbanja yabanje kunenga abayobozi bahaye buri muturage amabati umunani gusa, nyamara Leta yari yaramugeneye 26. Mu gihe umuyobozi w’aka Karere, Lule Sunkungo, asobanura ko yabonaga umunani ari yo yabafasha, kuruta 26 bari baragenewe.

Minisitiri Nabbanja yavuze ko n’ubwo abayobozi mu nzego z’ibanze bakora nabi, hari abaturage baba badashaka kwikura mu bukene, ahubwo bagahora bahanze amaso Leta. Yakomeje abwira abaturage ba Masaka ko niba badashaka kwikura mu bukene mu mahoro, Leta izabubakoramo hifashishijwe imbaraga.

Yagize ati “Guverinoma ntacyo itakoze ariko abaturage banze kuva mu bukene. Niba badashaka kuva mu bukene ku neza, tuzabubakuramo ku mbaraga. Tuzabajyana kuri Polisi musobanure impamvu mudakira kandi hari abavandimwe banyu bakize.”

Icyakora, bamwe mu banya-Uganda bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batanyuzwe n’amagambo ya Nabbanja, aho bavuze ko yuzuyemo agashinyaguro, no kutamenya ukuri ku buzima bugoye abakene banyuramo.

Inkuru Wasoma:  Imiryango y’Abanya-Israheli baafite ababo bashimuswe na Hamas bafunze imihanda i Tel Aviv

Inkuru Wasoma:  Iby’ingenzi byigiwe mu nama yahuje Abaperezida barimo Tshisekedi, Ramaphosa na Ndayishimiye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved