Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango, yemeje ku mugaragaro ko iki gihugu cyamaze kwakira abacanshuro bo mu mutwe w’abanyamerika wa Blackwater.
Uyu mugabo yabitangarije mu butumwa busa n’ubujimije yanditse ku rubuga rwe rwa X.
Ubutumwa ‘Black Water’ uyu mugabo yashyize ku rubuga rwe rwa X bwari buherekeje ifoto y’amazi y’ikiyaga cya Mai-Ndombe giherereye mu ntara ya Mai-Ndombe yo mu burengerazuba bwa RDC amaze iminsi agiriramo uruzinduko.
N’ubwo bamwe mu bashyigikiye ubutegetsi bw’i Kinshasa bagaragaje ko Minisitiri Shabani yivugiraga amazi ya kiriya kiyaga, abenshi bamunenze kwirata abacanshuro leta y’igihugu cye yitabaje kuva mu Ukuboza 2024 ngo baze kuyifasha guhangana na M23.
Amakuru avuga ko abacanshuro b’abanya-Colombia bo mu mutwe wa Blackwater Kinshasa yitabaje bari mu bice bitandukanye, by’umwihariko mu mujyi wa Kisangani bamaze igihe biteguriramo kugaba ibitero kuri M23.
Amakuru kandi avuga ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi aheruka guhura rwihishwa n’umunyamerika Eric Prince washinze Blackwater, bakaganira ku masezerano impande zombi zimaze igihe zifitanye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yanenze ibyakozwe na Minisitiri Shabani.
Ati: “Muri RDC ni ho honyine Minisitiri w’Intebe wungirije akanaba Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu atebya mu buryo bujimije ku bijyanye n’iyoherezwa ry’abacanshuro mu gihugu cye, ibinyuranyije n’amategeko arimo amasezerano ya OAU/AU yo mu 1977 n’aya Loni yo mu 1989.”
Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yavuze ko kuba Kinshasa yarahisemo kwitabaza abacanshuro b’abanya-Colombia bo mu mutwe wa Blackwater nyuma y’uko abo muri Roumania yari yaritabaje batsindiwe i Goma bikaba ngombwa ko bahabwa inzira n’u Rwanda binyuranyije n’amasezerano y’amahoro yasinyanye n’u Rwanda ndetse n’amahame y’ibanze aganisha ku guhagarika intambara kiriya gihugu cyasinyanye na M23 barwana.
Yunzemo ko yizera ko ubutaha u Rwanda rutazasabwa gufasha bariya bacanshuro bashya gutaha bajya iwabo mu mahoro.