Umwe mu bayobozi bo mu Burundi yashidikanyije ku itangazo rya Alliance Fleuve Congo (AFC / M23) ryo kuvana ingabo za yo mu Mujyi wa Uvira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), avuga ko ari ugushaka “kubeshya amahanga.”

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yanditse ku rubuga nkoranyambaga X ati: “Iki ni ikindi kinyoma cyeruye kigamije kuyobya amahanga, Perezida wa Amerika, Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio, ndetse n’abantu bose bakunda amahoro.”

 

 

Ku bwe, “Ingabo z’u Rwanda na AFC / M23 ntizigeze ziva muri Uvira,” yongeraho ko “byose byerekana ko u Rwanda rugerageza gukuraho igitutu mpuzamahanga.” Ibi bije nyuma y’itangazo rya AFC / M23, kuri uyu wa Kabiri ushize, ry’uko igiye kuvana ingabo za yo mu Mujyi wa Uvira, ryafashe ku itariki 10 Ukuboza.

 

 

Mu itangazo, uyu mutwe wagaragaje iki cyemezo nk ‘“ingamba zo kubaka icyizere” kigamije gushyigikira inzira y’amahoro ya Doha, wemeza ko uzava muri uyu mujyi “nk’uko byasabwe n’umuhuza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

 

 

AFC / M23 ariko, yagize ibyo isaba kugirango ibi bikorwe nko kuba uyu mujyi utakongera kurangwamo ibikorwa bya gisirikare, kurengera abaturage n’ibikorwa remezo, ndetse no kuhazana ingabo zidafite aho zibogamiye zo kugenzura ihagarikwa ry’imirwano.

 

 

 

Uyu mutwe wavuze ko bigamije kwirinda igerageza iryo ari ryo ryose ry’Ingabo za Congo (FARDC), imitwe ya Wazalendo, cyangwa abo bafatanije, kongera kwigarurira uduce twari twarafashwe.

 

 

Ibibazo by’umutekano bikikije Uvira bikomeje kuba intandaro y’amakimbirane akomeye mu karere. Mbere yo gutangaza ko ingabo za AFC / M23 zizava muri Uvira, u Burundi bwari bwashinje u Rwanda gutera ibisasu ku butaka bwabwo. Mu nama idasanzwe yahariwe ikibazo cy’iburasirazuba bwa DRC, Ambasaderi w’u Burundi mu Muryango w’Abibumbye, Zéphyrin Maniratanga, yatangaje ko ibisasu byaturutse mu Rwanda byaguye muri Komini ya Cibitoke ku itariki ya 4 Ukuboza, bikomeretsa umugore n’umwana.

 

 

Uyu mudipolomate w’u Burundi yagiye kure anavuga ko kwihangana kw’igihugu cye gufite aho kugarukira kandi ko Bujumbura ifite uburenganzira bwo kwirwanaho nk’uko biteganywa n’ingingo ya 51 y’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye mu gihe haba ibindi bitero.

 

 

Ifatwa rya Uvira ryongereye impungenge ku ikwirakwira ry’amakimbirane mu Karere k’Ibiyaga Bigari, nyuma y’iminsi mike hasinywe Amasezerano y’i Washington hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse n’u Rwanda.