Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amanota n’icyemezo bitavuzweho rumwe, aho hari umunyeshuri wahawe kwiga amasomo yagizemo zeru mu kizamini cya Leta, Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yagaragaje ko ikibazo cy’abana bahawe kujya kwiga amasomo batsinzwe mu cyiciro gikurikiyemo, byagizwemo uruhare n’ikoranabuhanga bakoresha, ariko atangaza ko buri mwana afite amahirwe yo guhindura. https://imirasiretv.com/ubushakashatsi-bwagaragaje-ko-pulasitike-zikomeje-kwiyongera-mu-bwonko-bwabantu/
Icyazamuye impaka cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ni uburyo uyu mwana yahawe kwiga aya masomo kandi ari yo yatsinzwe cyane kuko yose yayabonyemo zeru.
Abajijwe icyateye ibyo bibazo, Minisitiri Twagirayezu yavuze ko byatewe n’ikoranabuhanga basanzwe bakoresha. Ati “Hari impinduka zabaye uyu mwaka. Mu ikoranabuhanga dukoresha, twashyizemo amakuru y’aho ishuri riherereye neza. Noneho uko dushyira abanyeshuri mu myanya iryo koranabuhanga rigashaka kumushyira neza ku ishuri riri hafi y’aho atuye kurusha ahandi.”
Ibyo byumvikana neza ko, iryo koranabuhanga rititaga ko umwana ikigo rihaye umwana kiriho amasomo yageragejemo cyangwa yatsinzwe, kuko ryo ryitaga ku guhuza ikigo umwana azitaho n’aho atuye. Icyakora Minisitiri Twagirayezu yavuze ko ubu muri iryo koranabuhanga bongeyeho ko umunyeshuri yemerewe guhindura amasomo akiga aho ashaka, ibyo ashaka byaba biherereye mu kigo yahawe cyangwa mu bindi biri hafi y’aho atuye.
Minisitiri Twagirayezu kandi yavuze ko mu bisanzwe umunyeshuri iyo ari kwiyandikisha kuzakora ibizamini ahabwa amahirwe yo guhitamo aho yifuza kujya kwiga. Umwana aba ashobora guhitamo ikigo gicumbikira abanyeshuri, icy’abigamo bataha n’ishuri y’imyuga n’ubumenyingiro yifuza. https://imirasiretv.com/ubushakashatsi-bwagaragaje-ko-pulasitike-zikomeje-kwiyongera-mu-bwonko-bwabantu/