Minisitiri w’Uburezi yasubije umubyeyi wasabye ko hasubizwaho igihano cy’inkoni ku banyeshuri

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yasubije umubyeyi witwa Kazubwenge Jean Damascene wasabye ko guhanisha umunyeshuri inkoni byasubizwaho kugira ngo abana basubire ku rufatiro, amubwira ko ubu ibintu byahindutse aho guhanisha umwana ibihano bibabaza umubiri ari ikizira. https://imirasiretv.com/niba-hari-itsinda-ribamo-ubusambanyi-bwinshi-kurusha-andi-yose-ni-korali-rev-past-dr-antoine-rutayisire-avuga-uko-abona-korali-zubu/

Minisitiri Twagirayezu yatangaje ibi ubwo Minisiteri y’Uburezi yatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye. Uyu mubyeyi kandi na we yari afite umwana wahembwe mu bana batanu babaye aba mbere mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka wa 2023/2024.

Kazubwenge yabajije ku ngingo irebana no guha uburenganzira umwarimu bwo guhana umunyeshuri akoresheje inkoni mu rwego rwo kumucyaha. Yagize ati “Hari abana bavukira mu miryango ifite amakimbirane ugasanga umwana arerwa na mwarimu akamubera n’umubyeyi. Iyo bimeze bityo hari nk’igihe biba ngombwa ko mwarimu acicaho umwana akanyafu.”

Uyu mubyeyi yagaragaje ko ikibabaje wa mubyeyi uba uhana umwana ngo anyure mu nzira nziza, yisanga yarezwe muri RIB, ibintu kuri we bitari bikwiriye, aho kujyanwa muri RIB agasaba ko byibuze umwarimu warengereye yajya ahanwa na Minisiteri. Ati “Nta kuntu mwabikuramo RIB noneho mwebwe mukajya mugenzura mukareba niba mwarimu yabikoreye ubushake cyangwa ari urukundo afitiye umwana rwo kumuha uburere bukwiriye?”

Inkuru Wasoma:  ‘Nifuza ko mu bana banjye hazavamo umwe cyangwa babiri baba abasirikare bakaziba icyuho cyanjye uko amasekuruza asimburana’ Lt Col Simon Kabera

Kazubwenge yasabye ko RIB yasigirwa gahunda yo kugenza ibindi byaha biba mu burezi nko gusambanya abana no gufata ku ngufu bikorewe umunyeshuri, gukebura umwana bikarekerwa minisiteri.

Minisitiri Twagirayezu yasobanuye ko abarimu bo mu Rwanda benshi bakora uyu mwuga bize kurera bityo ko bazi uburyo bakoresha bahana abanyeshuri ariko batabakomerekeje kuko ari ikosa ridakwiye gukorwa. Ati’’ Ibihano bibabaza umubiri ntabwo byemewe mu burezi. Hari uburyo umurezi afasha umwana byaba kumufasha gukomeza gukura cyangwa kumukosora aho yatannye ariko atamukubise cyangwa se ngo amutoteze.”

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko umwarimu ari umubyeyi w’umwana haba mu masaha amarana n’abana ku ishuri ndetse n’igihe basubiye mu miryango yabo bagakomeza kuba bo, bityo ko kureresha inkoni bitaba bikwiriye. Ati “Dusabwa kubaherekeza no kubafasha mu buryo bunoze butabahutaza ku mubiri, mu bitekerezo ndetse no ku mutima.” https://imirasiretv.com/niba-hari-itsinda-ribamo-ubusambanyi-bwinshi-kurusha-andi-yose-ni-korali-rev-past-dr-antoine-rutayisire-avuga-uko-abona-korali-zubu/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved