Minisitiri w’uburezi Uwamariya Valentine, yanenze abakobwa baherutse kugaragara bifotoje amafoto bari hafi kwiyambika ubusa buri buri, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi za kaminuza mu ntangiriro z’ukwezi wa Kamena. Min. Uwamariya yabigarutseho nyuma y’umuhango wo gutangiza itorero rigizwe n’intagamburuzwa z’abanyeshuri 202 bahagarariye abandi muri kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda.
Ni umuhango wabereye mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera. Aganira na Kigalitoday dukesha iyi nkuru, yagarutse ku indangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko by’umwihariko abageze ku rwego rwo kuyobora abandi cyane cyane abarangije amashuri makuru na kaminuza. Abajijwe ku mafoto yacicikanye y’abakobwa bagaragaye bifotoza bari hafi kwambara ubusa, min. Uwamariya yanenze uko bitwaye.
Yagize ati “ni byabindi nahoze mvuga by’agakungu” yakomeje avuga ko hari ibyo urubyiruko rwihaye muri iyi minsi ngo ni ugutwika, batazi ingaruka cyangwa se ishusho bigaragaza, bityo muri gahunda yo kubatoza n’izo ndangagaciro bazigarukaho, ko ari ukubibutsa ko nubwo barangije kwiga ariko hari imyitwarire bagomba kujyana muri sosiyete.
Yakomeje avuga ko ibyo bariya bakobwa bakoze bari bazi ko bikinira ariko batazi ko binagaragaza ishusho mbi, ishobora kugira ingaruka kuri benshi ariko nabo itabasize bityo gutoza urubyiruko bisaba kuruhora hafi. Yavuze ko biriya byagaragaye habuzemo kwihesha agaciro.
Yakomeje avuga ko nubwo ishuri bizeho ryavuze ko ari abanyeshuri babikoze ku giti cyabo, ariko ntago bikuyeho igisebo byateje iryo shuri, akomerezaho yibutsa amashuri kwibutsa abanyeshuri kurangwa n’indangagaciro aho bari hose. Yakomeje avuga ko itorero ry’intangamburuzwa rihuza abanyeshuri ba kaminuza n’amashuri makuru, rizaba umuyoboro wo gusobanurira abatarasobanukirwa indangagaciro z’uko umuntu agomba kwitwara muri sosiyete.