Musabyimana Jean Claude, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko abantu bakora akazi ko gucururiza mu mihanda bazwi nk’abazunguzayi, baba bakeneye akazi aho kujyanwa mu bigo by’inzererezi. Ni mu gihe Minaloc yatangaje ko harimo gutekereza kuvugururwa imikorere ya transit centers.
Transit center ni ibigo bijyanwamo abantu bakora ibikorwa bibangamira rubanda, harimo uburaya, uburara, kunywa ibiyobyabwenge. Musabyimana yabwiye abadepite bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu nteko ishinga amategeko ko abajyanwa muri ibi bigo akenshi aria baba bakeneye ibyo gukora.
Hari kuri uyu wa 16 werurwe 202. Kuri we avuga koi bi bigo ari we yakabyegereje ahantu hari ibikorwa, atanga urugero ufashe nk’ikigo ukakijyana ahantu hari ibikorwa by’ubuhinzi bw’icyayi noneho abakirimo bakiga gusoroma icyayi kuburyo bavamo bazi icyo gukora. Yatanze kandi ingero za bamwe bagiye bava mu bigo ngororamuco bahawe utuzi dutandukanye mu bigo bya leta agaragaza uburyo byatanga umusaruro.
Yanatangaje ko mu gihe gito hazabaho amavugurura y’itegeko rigenga ibi bigo bogororerwamo abantu by’igihe gito hakabaho no kubihindurira izina bikitwa “igororero ry’ibanze.” Ni mu gihe abajyanywe muri ibi bigo bashobora kumarayo iminsi igera kuri irindwi cyangwa se ikaba yagera no kuri 30.