Kuruyu wagatatu taliki 20 Ugushingo 2024, Minisitiri , Abdallah Utumatwishima, yakiriye Ibyanzu, itsinda ry’urubyiruko rw’abasizi bahuriye mu muryango “SigaRwanda”. Iri tsinda ryashinzwe n’Umusizi Junior Rumaga, rikaba rigamije guteza imbere ubuhanzi bw’imivugo n’ibisigo bishingiye ku muco Nyarwanda.
Mu kiganiro bagiranye, Minisitiri yashimiye urubyiruko rw’iri tsinda ku ruhare rugaragara bagira mu gusigasira amateka y’u Rwanda no guteza imbere ibihangano bifite inyigisho zikubaka umuryango. Yasabye abasizi gukomeza gushyira imbaraga mu bihangano byabo, hagamijwe kugirira akamaro sosiyete Nyarwanda n’isi muri rusange.
“Ubuhanzi bwanyu ni umusingi ukomeye mu gusigasira umuco wacu. Mukomeze gushyira imbere indangagaciro z’ubunyarwanda no guharanira iterambere ry’ubuhanzi bwubaka sosiyete,” ni bimwe mu byashimangiwe na Minisitiri Utumatwishima.
SigaRwanda yagaragaje ubudasa mu guteza imbere ubuhanzi bufite umwimerere, bukomeje kwerekana ko indangagaciro n’amateka by’u Rwanda bishobora kurindwa no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga binyuze mu buhanzi.