Minisitiri yirukanywe azira gutegeka Messi gusaba imbabazi

Perezida wa Argentine, Javier Milei, yatangaje ko yirukanye Minisitiri Wungirije wa Siporo muri Argentine, Julio Garro, nyuma yo kuvuga ko Lionel Messi akwiye gusaba imbabazi mu izina ry’Ikipe y’Igihugu kubera indirimbo yuzuyemo amagambo y’irondaruhu yaririmbwe yibasira u Bufaransa.

Julio Garro yirukanywe nyuma y’amasaha make avugiye kuri radio yo muri Argentine aho yasabye Messi gusaba imbabazi mu izina ry’abagize Ikipe y’Igihugu ya Argentine. Ibyo byabaye nyuma y’uko Enzo Fernandez ukinira Chelsa, yagiye ku rubuga rwa Instagram agashyiraho amashusho ya bagenzi be baririmba aho bibasiraga u Bufaransa.

Ubwo yari yakiriwe na Urbana Play, Garro yagize ati “Ntekereza ko [Messi] akwiye gufata iya mbere, agasaba imbabazi zikwiye. Ni ko kandi byakagenze kuri Perezida wa Federasiyo ya Ruhago muri Argentine [Claudio Tapia].”

Yongeyeho ko ibyabaye byasize Argentine ifite isura mbi nk’igihugu ndetse byaba byiza itanze urugero kugira ngo birangire.

Ku mbuga nkoranyamabaga za Perezida Milei, hasohotse itangazo rigira riti “Ibiro bya Perezida biratangaza ko nta muyobozi ukwiye kubwira ikipe y’igihugu ya Argentine, ikipe yatwaye Igikombe cy’Isi na Copa America ebyiri, cyangwa undi munyagihugu wese, ibyo akwiriye kuvuga, ibyo akwiriye gutekereza n’ibyo agomba gukora.”

Ryakomeje rigira riti “Ni yo mpamvu Julio Garro yatakaje umwanya wo kuba Minisitiri Wungirije ushinzwe Siporo.”

Visi Perezida wa Argentine, Victoria Villarruel, we yagize ati “Nta gihugu kizadushyiraho iterabwoba kubera indirimbo y’ibibera mu kibuga cyangwa kubera kuvuga ukuri bo badashaka kwemera.” Yashimangiye ko Argentine ari igihugu cyibohoye, agaragaza ko ashyigikiye Enzo, Messi na bagenzi babo ndetse abashimira uburyo bamaze igihe bitwara neza.

Inkuru Wasoma:  Amakuru mashya ku rubanza rwa Munyankindi wahoze ari umunyamabanga wa FERWACY ukurikiranweho icyenewabo

Inkuru Wasoma:  Mukansanga Salima yatanze ikirego muri RIB abamukurikira bamugira inama y’icyo gukora

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved