Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yatangaje ko uru rwego ayoboye rwiteguye gukurikirana ikibazo cy’imvururu cyagaragaye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports wabaye kuri uyu wa Gatandatu. 

 

Intandaro y’izi mvururu yatewe n’uko abafana ba Rayon Sports batishimiye icyemezo umusifuzi yafashe cyo guha Penaliti Bugesera bavuga ko itari yo, birangira umukino usubitswe ku munota wa 52 Bugesera FC iyoboye n’ibitego 2-0.

 

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X , Minisitiri Mukazayire yavuze ko yamenye aya makuru kandi Ko bagiye gukurikirana bamenye icyateye imvururu.

 

Ati: “Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje Rayon Sport na Bugesera FC cyane cyane imvururu zahabaye, tukaba twibutsa abakunzi ba ruhago ndetse n’Abanyarwanda bose ko imyitwarire irimo imvururu mu bikorwa bya siporo itemewe kandi ihanywa n’amategeko.”

 

Ministeri Mukazayire yakomeje avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego gukirana icyateye izi mvuru.

Ati: “Natwe nka Ministeri ya Siporo mu nshingano dufite no mu buryo dukorana n’izindi nzego tuzabikurikirana.”

 

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere “Rwanda Premier League” rwatangaje ko “impamvu zatumye umukino utarangira ababishinzwe bari kuzigaho”, bityo umwanzuro uzamenyekana mu gihe kitarambiranye.

 

Ministiri Mukazayire yemeje bagiye kumenya icyateye Imvururu

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.