Umunyemari Mironko François-Xavier wishyuzaga Leta y’u Rwanda miliyari 18 Frw z’impuzankano za gisirikare sosiyete ye yaguze hagati y’umwaka wa 1993 na 1994, yatsinzwe urubanza.
Muri iki kibazo kimaze imyaka irenga 30, Mironko yaburaniye mu nkiko nyinshi z’u Rwanda zirimo urw’Ikirenga, ariko aratsindwa, yitabaza Urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) mu 2018.
Urugereko rubanza rwafashe umwanzuro wo kwiyambura ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, nyuma yo gusanga Mironko yaratanze ikirego mu gihe kirenze amezi abiri ateganywa n’amategeko agenga uru rukiko.
Mu 2022, Mironko yajuririye mu Rugereko rw’Ubujurire rwa EACJ, agaragaza ko urugereko rubanza rwakoze ikosa, rufata umwanzuro rutabanje gusesengura ibimenyetso bikubiye mu kirego.
Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru yayo, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yasabye Urugereko rw’Ubujurire gutesha agaciro ubu bujurire, ishingiye ku bukererwe Mironko yagize mu kirego yatanze mbere.
Abacamanza bo mu Rugereko rw’Ubujurire rwa EACJ kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025 banzuye ko Mironko atsinzwe, bagaragaza ko nyuma yo gusuzuma impamvu urugereko rubanza rwashingiyeho, basanze koko uyu munyemari yaratanze ikirego akerewe.
Urugereko rw’Ubujurire rwa EACJ rwemereye Leta y’u Rwanda kugaragaza indishyi yifuza kuri Mironko, nyuma yo kumutsinda muri izi manza zombi.
Umunyamategeko wa Leta y’u Rwanda, Me Ntarugera Nicholas, yasobanuye ko umukiriya we ashobora gufata umwanzuro wo kuregera indishyi cyangwa kubyihorera nubwo yahombeje byinshi muri izi manza.
Me Ntarugera yasobanuye ko Mironko yashoboraga kwitabaza EACJ mu gihe kitarenze amezi abiri urukiko rwa mbere rwo mu Rwanda rwanzuye ko yatsinzwe.
Gusa ngo yarakerewe mu gihe yajuririraga mu zindi nkiko zo mu Rwanda, yisanga igihe ntarengwa cyo kujya muri EACJ cyararenze. Iyi ni yo ngingo Leta y’u Rwanda yamutsindishije.
Umunyamategeko wa Mironko aherutse gusobanurira ko mu Ugushyingo 1993, sosiyete y’uyu munyemari yitwa International Industries S.A yahawe isoko ryo kugura impuzankano za gisirikare 15.000.
Yasobanuye ko impuzankano zaguzwe zari zifite agaciro ka miliyoni 47,9 z’Amafaranga y’Amabiligi, zageze mu Rwanda Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaratangiye.
Mironko yemeje ko impuzankano sosiyete ye yaguze zakoreshejwe mu gihe cya Leta y’Ubumwe, gusa ku ruhande rwa Leta, inzego zirimo Minisiteri y’Ingabo zagaragaje ko hari inyandiko zo mu 1993 zakabaye zifashishwa mu kugenzura iby’iri soko zangiritse.
