Misa yo gusezera Papa Francis yabaye umuhuza wa Trump na Zelensky

Mu minsi ishize nibwo umubano wa Perezida Donald Trump na Perezida Vlodimir Zelensky wajemo agatotsi, kugeza ubwo Perezida Trump avuga ko Amerika ititeguye kugirana imikoranire na Ukraine, mu gihe icyo gihugu cyaba kiticaranye n’u Burusiya ngo bashyikirane.

 

Ni nyuma yo kugaragara ko Amerika n’u Burusiya bifitanye ubucuti bwihariye, nyuma y’uko Donald Trump yongeye gutorerwa kuyobora Amerika.

 

Perezida Trump na Zelensky kandi baherutse kugirana ubushyamirane ubwo bari mu biganiro, byabereye mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo Perezida Trump yasabaga Perezida Zelensky kwemera ibiganiro n’u Burusiya, kugira ngo intambara iri mu gihugu cye cya Ukraine irangire, ariko icyo cyifuzo Vlodimir Zelensky ntiyacyakira neza bagaragara mu cyumba cy’uruganiriro baterana amagambo, nyuma yaho Trump atangaza ko ahagaritse inkunga ya gisirikare Amerika yageneraga Ukraine.

 

Kuri uyu wa gatandatu, nibwo abenshi batunguwe no kubona abaperezida bombi batavugaga rumwe bicaranye ubwo Misa yo gusezera Papa Francis yari ihumuje, aho abo bayobozi bombi bari bahuje urugwiro muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, bamwe bati ‟dore igitangaza cya mbere Papa Francis yigaragarijemo”.

Nibwo abenshi bemeje ko abo ba Perezida bahujwe n’urupfu rwa Papa Francis utarahwemye guhamagarira abo bombi guharanira amahoro, intambara y’u Burusiya na Ukraine ikarangirira mu biganiro.

 

Mu bitabiriye iyo Misa yo gusabira no gusezera bwa nyuma Papa Francis, barimo Abakuru b’ibihugu bitandukanye, Abami n’Ibikomangoma, Abahagarariye za Guverinoma, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abihayimana n’abakristu baturutse hirya no hino ku Isi.

 

 

Mu nyigisho yatanzwe na Giovanni Battista Ree, umwe mu ba Karidinali bakuze kurusha abandi, yavuze ko Papa Francis yari uw’abantu bose, aho yarangwaga n’ubugiraneza ndetse n’umutima ufungukiye abantu bose.

 

Ni misa yitabiriwe n’abarenga ibihumbi 200, barimo Abakaridinali barenga 200, Abepisikopi n’abapadiri bakabakaba 800, abakirisitu Gatolika n’abasengera mu madini n’amatorero atandukanye.

 

Mu baperezida bitabiriye umuhango wo gusezera bwa Nyuma Papa Francis, harimo Donald Trump wa Amerika, Perezida Javier Milei wa Argentine aho Papa Francis avuka, Perezida Sergio Mattarella w’u Butaliyani, Perezida Bajram Began wa Albanie na Perezida Vlodimir Zelensky wa Ukraine.

Hari kandi na Perezida Frank-Walter Steinmeier w’u Budage, Prezida Alexander Van Del Bellen wa Autriche, Perezida Luiz Inacio Lula da Silva wa Brezil, Perezida Djuro Macut wa Serbie n’abandi ba Perezida bo mu bihugu byo ku migabane itandukanye, ba Visi Perezida n’aba Minisitiri b’Intebe.

 

Francis wari Papa wa 266, yitabye Imana ku itariki 21 Mata 2025 aho yari yaraye agaragaye mu Misa ya Pasika, akaba azize indwara y’ubuhumekero yari amaranye imyaka irenga 50.

 

Kuri uyu wa gatandatu nibwo ashyingurwa muri Bazilika Santa Maria Maggiore, nk’uko yabisabye mbere yo kwitaba Imana.

Nyuma yo gushyingura Papa Francis, biteganyijwe ko mu minsi itarenze 17 Papa yitabye Imana, ba Kardinali barenga 130 batarengeje imyaka 80 baba bamaze kwitoramo Papa mushya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.