Mu gihe intambara hagati ya Iran na Israel ikomeje gufata indi ntera, ibisasu bya Iran byaraye bishegeshe ibikorwaremezo bikomeye muri Israel, bikanyura mu buryo butangaje mu bwirinzi bw’ikirere bwa Israel , harimo n’ubwirinzi bwa Amerika (air defense system) butashoboye kubihagarika.
Amakuru yizewe aturuka mu karere k’intambara aravuga ko ibyambu byo mu mujyi wa Haifa byasenywe, ndetse ikibuga cy’indege cyo muri uwo mujyi n’inganda nyinshi zahiye bikomeye.
Mu gihe ibihugu bitandukanye byo mu Karere biri gukurikiranira hafi uko ibintu bihagaze, Pakistan yamaze gutangaza ko niramuka Amerika yinjiye muntambara isihigikiye Israel mu buryo bweruye, na yo izinjira mu ntambara kuruhande rwa Iran.
Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana neza aho ibihugu nka Russia na China bihagaze muri uyu mwuka w’intambara, nyamara bikaba ari abafatanyabikorwa ba hafi ba Iran .
Abantu umunani (8) bapfuye naho abandi magana abiri (200) barakomereka mu bitero Iran yagabye kuri Israel mu ijoro ryakeye, nk’uko bitangazwa na serivisi z’abafasha abakomeretse muri Israel kuri iki Cyumweru
Abantu bagera kuri 35 baburiwe irengero ahatewe igisasu cya Iran i Bat Yam, mu majyepfo ya Tel Aviv, nk’uko byatangajwe na The Times of Israel.
Ku rundi ruhande, Israel na yo irimo kurasa ku butaka bwa Iran muri iki gihe, naho igisirikare cya Iran gitangaza ko cyabonye ibice by’ibisasu bivugwa ko ari ibya Amerika biri gukoreshwa n’ingabo za Israel.
Byibura drones eshatu zarashwe zerekeza ku kigo cya gisirikare cya Ain al-Asad giherereye mu burengerazuba bwa Iraq, aho ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ibirindiro, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru Associated Press (AP).
Izo ndege zaburijwemo mbere y’uko zigerayo, ndetse kugeza ubu nta mutwe n’umwe urigamba iki gitero.
Uko intambara ikomeza kwaguka, amahanga arakomeje guhangayikishwa n’ingaruka zayo ku mutekano mpuzamahanga no ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli.
Turakomeza kubagezaho uko byifashe