Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 Iradukunda Elsa yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB akurikiranweho icyaha cyo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonne uzwi nka prince kid uyoboye Rwanda inspiration backup itegura miss Rwanda.
Miss Iradukunda elsa yatawe muri yombi ku cyumweru tariki 8 zukwezi kwa 5 afungiye ku biro bya RIB I remera. Umuyobozi wa RIB Murangira B Thierry yagize ati” akurikiranweho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza”. Mu nkuru dukesha IGIHE, yanditse ivuga ko hamenyekanye ko RIB yatangiye gukora iperereza ku byaha bivugwa muri miss Rwanda kuva muri 2019, kugeza ubwo mu minsi yashize Prince kid yafashwe agafungwa.
Amakuru IGIHE bafite kandi bavuga ko yizewe, nuko nyuma y’uko prince kid yafatwa agafungwa, uyu miss Iradukunda Elsa yatangiye kujya anyura mu bakobwa bose bagiye banyura mu irushanwa rya miss Rwanda batanze ubuhamya kubyababayeho muri Miss Rwanda, akabasaba ko bazivuguruza mu gihe cy’urubanza rwa prince kid.
Bivugwa ko Elsa yashatse noteri maze akajya anyura kuri buri mukobwa akamusinyisha impapuro zivuga ko ahakanye ibyo yashinjije ishimwe Dieudonne kandi abakobwa ndetse n’abasore kuko barimo batanze ubuhamya kuri Prince kid barasinye.
IGIHE kandi bafite amakuru yizewe bahawe n’abakobwa batambutse muri miss Rwanda bavuga ko basambanijwe na Ishimwe Dieudonne. Hari umwe wabwiye IGIHE ko kandi mu mwaka wa 2020 yari afitanye gahunda na Ishimwe Dieudonne, ariko aho guhurira kuri miss Rwanda, ishimwe akamujyana iwe mu rugo.
Ngo muri urwo rugo I kanombe, Ishimwe yinjije uwo mukobwa murugo rwe, amwakiriza inzoga, ngo ariko umukobwa asomyeho yumva irarura ahita ayireka. Ishimwe yaje kuvangamo jus, nuko aramuhereza, aza kumuzanira urumogi yatekeye asaba uwo mukobwa gukururaho gakeya. Amaze gusindisha uwo mukobwa undi ngo yatangiye kumusoma, noneho kuko uwo mukobwa yari yacitse integer, agaruye ubwenge asanga Ishimwe yamusambanyije.
Uyu ishimwe nyuma yo kubona ko akoreye uwo mukobwa amarorerwa, yasezeranyije uwo mukobwa kumurihira amashuri ndetse no kumukorera ibindi byinshi bihambaye. Ngo yanamusezeranyije ko azamufasha kwegukana ikamba rya nyampinga mu mwaka ukurikiyeho.
ISHIMWE Dieudonne yatawe muri yombi tariki 25 zukwa kane 2022, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano no kwaka ruswa y’igitsina no guhohotera abakobw abitabira irushanwa rya miss Rwanda. Uyu iradukunda Elsa rero yatawe muri yombi mu gihe bivugwa ko asanzwe afitanye umubano na Ishimwe Dieudonne ndetse bafitanye umubano muremure. Bivugwa ko Iradukunda Elsa yakoze ibi byose arwanirira ishyaka Dieudonne.