Miss Judith yunamiye se wabaye intwari ku rugamba ku munsi wo kwibohora

Kantengwa Judith wamenyekanye ku izina rya Judith Heard umunyarwandakazi wubatse izina mu kumurika imideli mu gihugu cya Uganda ariko akaba afite inkomoko mu Rwanda, ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 29, yunamiye se ndetse n’izindi ntwari zose zaguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Judith wegukanye ikamba rya miss Elite Africa na miss Environmental International Africa, akoresheje urubuga rwe rwa Instagram yunamiye se avuga ko ku munsi wo kwibohora, yibuka se n’izindi ntwari zose zazaniye u Rwanda amahoro.

Yagize ati “uyu munsi ndibuka kandi nishimira intwari yanjye (DADDY) n’abandi bagabo bose badupfiriye kugira ngo tube mu gihugu cy’amahoro (RWANDA). Yashyizeho ifoto ye maze yandikaho amagambo agira ati “Nimurebe twarasaga cyane.”

Judith Heard yakomeje asobanura byinshi ku munsi wo kwibohora, impamvu yabyo n’icyo usobanuye mu mateka y’igihugu. Uretse kuba se wa Judith ari umunyarwanda, yize mu bigo bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, birimo Ndera secondary school na Fawe Girls Secondary school.

Inkuru Wasoma:  Swallah Sandrine wo muri City Maid yifatiye ku gahanga abahungu b’amajeya n’ibyo abatekerezaho biteye inkeke.

Miss Judith yunamiye se wabaye intwari ku rugamba ku munsi wo kwibohora

Kantengwa Judith wamenyekanye ku izina rya Judith Heard umunyarwandakazi wubatse izina mu kumurika imideli mu gihugu cya Uganda ariko akaba afite inkomoko mu Rwanda, ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 29, yunamiye se ndetse n’izindi ntwari zose zaguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Judith wegukanye ikamba rya miss Elite Africa na miss Environmental International Africa, akoresheje urubuga rwe rwa Instagram yunamiye se avuga ko ku munsi wo kwibohora, yibuka se n’izindi ntwari zose zazaniye u Rwanda amahoro.

Yagize ati “uyu munsi ndibuka kandi nishimira intwari yanjye (DADDY) n’abandi bagabo bose badupfiriye kugira ngo tube mu gihugu cy’amahoro (RWANDA). Yashyizeho ifoto ye maze yandikaho amagambo agira ati “Nimurebe twarasaga cyane.”

Judith Heard yakomeje asobanura byinshi ku munsi wo kwibohora, impamvu yabyo n’icyo usobanuye mu mateka y’igihugu. Uretse kuba se wa Judith ari umunyarwanda, yize mu bigo bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, birimo Ndera secondary school na Fawe Girls Secondary school.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru yatabarije kuri micro avuga ko badaherutse guhembwa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved