Umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu mico no mu bwenge, Muheto Nshuti Divine ufite ikamba rya Miss Rwanda 2022, avuga ko kimwe mu byaba byujujwe n’umusore yahitamo ngo bibanire, ari ukuba azi Imana. Dj Briane ararembye kubera urutirigongo
Ni mu kiganiro yagiranye na Radio 10, cyagarutse ku ngingo zinyuranye, zirimo aho ageze ashyira mu bikorwa umushinga yagaragaje ubwo yahataniraga ikamba, ndetse n’ibirebana n’ubuzima bwe bwite. Abajijwe ku ku byo gushinga urugo, Miss Muheto yavuze ko aka kanya atari yabitekerezaho kuko agifite imishinga myinshi agomba kubanza gushyira mu bikorwa mbere yo kurushinga.
Ati “Aho mpagaze kano kanya ntabwo ndi tayali kuba nabikora [gushinga urugo] kuko ndacyafite ibintu byinshi nshaka gukora, ndacyafite byinshi nshaka kugeraho mbere yuko natekereza kuri ibyo.” Nubwo atari yatekereza kubaka urugo, ariko atekereza umusore bazarushingana, ibyo yazaba yujuje, ati “Iyo uhuye ni umuntu wa nyawe birikora, ntabwo navuga ngo conditions ni izi ariko uhuye n’umuntu wawe ibintu byose birikora.”
Abajijwe uko yakwitwara mu gihe abahungu babiri baba baje kumureshya bifuza ko babana, umwe akaba ari usenga, undi akaba adasenga. Yongeye gusubiramo igisubizo cye kidatomoye, ati “Iyo uhuye n’umuntu ari we wawe ari we muzabana uhita ubimenya, gusa njye mpisemo, nahitamo umuntu uzi Imana.”
Nyampinga w’u Rwanda yakomeje avuga ko kumenya Imana bitandukanye no kujya gusenga, ati “Gusenga ntabwo bivuze kujya mu materaniro ntabwo bivuze guterana buri munsi, ntibivuze gutwara bibiliya ariko njye nahitamo umuntu uzi Imana.”