Miss Muheto na Naomie bahuriye mu kiganiro bacyeza Madam Jeannete Kagame bavuga uko ubuzima bwahindutse.

Nshuti Divine Muheto wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022 na Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, bahuriye mu kiganiro bakomoza ku bintu bitandukanye bagezeho mu gihe gishize bambitswe ikamba, by’umwihariko bashimira Madamu Jeannette Kagame wabakiriye. Aba bakobwa bari imbere y’abagarukwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ahanini biturutse ku buranga bwabo n’ibindi bikorwa bitandukanye bagaragaramo yaba ubushabitsi, ubugiraneza n’ubuzima bwabo mu rukundo.

Miss Naomie agarukwaho kubera inkuru z’urukundo rwe na Michael Tesfay n’imari yashoye mu mideli. Ni mu gihe Miss Muheto agarukwaho cyane bitewe n’uburyo yitwaramo binyuze mu kwisanisha n’abafite ibibazo barimo abafite ubumuga aherutse gusura muri Bugesera, abana bato no kuba agifite ikamba n’ibindi. Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023, Muheto na Naomie bahuriye mu kiganiro ‘Freaky Friday’ cya Radio Power Fm yumvikana kuri 104.1 Fm.

Ni ikiganiro gikoramo Brenda, umuvandimwe wa Naomie, Zuba ndetse n’umunyarwenya Prince. Muri iki kiganiro, Miss Naomie yatangiye avuga ko ari umufana ukomeye w’ikipe ya APR FC naho mu mukino w’intoki wa Basketball akaba akunda REG na Lakers. Yavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda ryamufunguriye amarembo y’ubuzima. Ibintu ahuza na Miss Muheto. Ati “Byatumye ndushaho kumenyekana n’amahirwe aba menshi, amafaranga n’imodoka, urumva Imana iba ikugiriye neza.”

Yunganiwe na mugenzi we Muheto, wavuze ko uko yari yiteze ubuzima bwo kwambara ikamba atari ko yabubonye ariko na none ntacyamubuza gushima Imana aho bigeze. Aragira ati “Uko nabitekerezaga si ko byagenze ariko nishimira uko byagenze.”  Bombi babajijwe uko babashije guhangana n’ibibakomerera mu buzima. Muheto ati “Njyewe ikintu cyamfashije cyane ni abantu banjye n’amasengesho kuko hari igihe byabaga byinshi.” Naomie uherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko, we avuga ko umuryango we no kumenya uwo ari we ari byo byamufashije guhangana n’ibicantege.

Inkuru Wasoma:  Mu kiniga cyinshi miss Iradukunda Liliane avuze ku majwi yumvikanye avuga ko yaryamanye na Prince kid umuyobozi wa miss Rwanda.

Aba bakobwa bombi bahuriza ku kugira inama buri wese yo kwigirira icyizere. Ku bijyanye n’abakobwa bashaka kwitabira amarushanwa y’ubwiza babagira inama yo kumenya ko atari inzira yoroshye.  Muheto ati “Kumenya ko atari inzira yoroshye kugenda ariko kutigera wibagirwa uwo ari we ntuhinduke birakunda.” Yunganirwa na Naomie ugira ati “Kudahinduka ugakomeza kubana n’abantu mwari kumwe.” Babajijwe ku kintu batajya bibagirwa cyababayeho mu buzima bwo kwambara ikamba, Naomie avuga ko ari urwibutso bafite nyuma yo guhura n’Umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Madamu Jeannette Kagame.

Naomie ati “Icyubahiro cyo guhura Madamu Jeannette Kagame.”  Miss Muheto ati “Abana bato iyo muhuye bakavuga dushaka kumera nkawe sinjya mbimenyera umugisha wo guhura na Madamu Jeannette Kagame.”  Naomie yavuze ko we na Muheto bahuriye mu bintu byinshi akamukundira ko ‘iyo umushatse uramubona’.  Muheto we yavuze ko yakunze Naomie na mbere y’uko yiyemeza guhatana muri Miss Rwanda.

Ati “Naramukundaga na mbere y’uko njya muri Miss Rwanda. Kuko ari umuntu wa nyawe kuko akubwiza ukuri ntabwo yagushyigikira ufite igitecyerezo kitari cyo akubwiza ukuri.”  Umunyamakuru Brenda yavuze ko kandi umuvandimwe we Naomie ari umuntu ugira umutima wo gufasha cyane n’ubwo abantu batabizi. source: InyaRwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved