Miss Muheto yakatiwe

Miss Muheto Nshuti Divine wari ukurikiranyweho ibyaha birimo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga yakatiwe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro ku birego Miss Muheto yari akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa hafi imyaka ibiri, ariko Urukiko rwagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza gufungwa.

Ubushinjacyaha bwasobanuraga ko Miss Muheto yakoze impanuka avuye mu Kabari ka Atelier du Vin atwaye imodoka yo mu bwoko kwa KIA yanyweye inzoga.

Urukiko rwavuze ko Miss Muheto yemera ko yatwaye yanyoye ibisindisha kugeza ku gipimo cya 4 kandi igipimo kihanganirwa ari 0.8.

Inkuru Wasoma:  Ndangwa wari waribye Shene ya YouTube ya Yago yahishuye icyabimuteye cyanatumye ahita yirukanwa mu kazi

Urukiko rwasanze Miss Muheto ahamwa n’icyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya rwo gutwara afite. Rwasanze kandi rutamuhamya icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka.

Rwanzura ko ahanishijwe gufungwa amezi atatu, ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw. Ni igihano gisubitse mu mwaka umwe.

Muri Nzeri 2023, Miss Muheto yakoze impanuka nk’iyi agonga inzu, imodoka ye irangirika mu buryo bukomeye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rukitanga yari aherutse kuvuga ko ku nshuro ya mbere bafata Miss Muheto bamugiriye inama yo kwitwararika no gushaka uruhushya rwo gutwara imodoka.

Miss Muheto yamenyekanye mu 2022 ubwo yatsindaga abandi bakobwa mu irushanwa rya Miss Rwanda, mbere y’uko rihagarikwa kubera ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byashinjwe abariteguraga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved