banner

Miss Muheto yasubije abamushinjije ubusinzi mu bukwe

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo habaye ubukwe bwa Sebihogo Kazeneza Merci wasabwe na Rukundo Nkota Elysee. Ni ubukwe bwavuzwe cyane kubera amasura yagaragaye mu mashusho yafatiwe muri ubwo bukwe kuko hari higanjemo abakobwa banyuze mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda muri 2022.

Nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragayemo Miss Muheto nyampinga wa 2022 aho yahagaragazaga ibyishimo bidasanzwe, hari abatangiye kubihuza n’ubusinzi bavuga ko uyu mukobwa yari yasomye ku gacupa, baheraho bavuga ko yari yasinze bitewe n’uko yagaragaraga.

Kuri uyu wa 20 Nyakanga, uwitwa Yemi Nyamirambo abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yanditse ko ababajwe no kubona Muheto yasindiye mu bukwe. Yagize ati “umukobwa usinda mu bukwe kuri njye aba yarenze umurongo utukura.”

Abenshi mu basubije ubwo butumwa, bamubwiye ko ashobora kuba afite amakuru adafatika kubyo avuze, aho mu bamusubije bwa mbere ari nyirubwiye Muheto, wabanje no kwisegura avuga ko bamwibeshyeho bakamwitiranya n’umusinzi.

Yagize ati “Birababaza kuba witiranya kwishima no gusinda! Wari umunsi w’ibyishimo kandi twarishimye rwose! Ahubwo twese twamenye gahunda ya #Tunyweless”. Kelia Ruzindana ufite ikamba rya miss photogenic we yahise yunga murya Muheto avuga ko nta nziga zigeze zihabwa abari bafite inshingano muri ubu bukwe cyane cyane abari bambariye umugeni.

Inkuru Wasoma:  Nyuma y’uko hasohotse itangazo ribuza kwamamaza imiti udafite uburenganzira bwa minisiteri y’ubuzima, abaturage babivuzeho amagambo akomeye cyane| intambara n’abayicuruza.

Yanasubije abwira uwavuze ko Muheto yasinze kubanza gushaka amakuru mbere yo kuvuga ibintu adashobora kwerekana yiyubashye. Sebihogo Kazeneza Merci aba bakobwa bari batahiye ubukwe yari umwe mu bahataniraga ikamba rya Nyampinga 2022 akaba n’igisonga cya mbere cya nyampinga wa kaminuza ya UTB 2016 uherutse kurushinga na Rukundo Elysee.

Abandi bakobwa bari bitabiriye ubu bukwe harimo Keza Maolitia wabaye igisonga cya mbere, Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri, Saro Amanda, Uwimana Jeannete wabaye Miss Innovation n’abandi. Bwabereye mu karere ka Rubavu kuwa 16 Nyakanga 2023.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved