Mutesi Jolly wabaye nyampingwa w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, ndetse akanagira uruhare mu bikorwa bitandukanye mu mishinga ya miss Rwanda nko kuba mu kanama nkemurampaka kayo biravugwa ko atwite. Assia Mutoni ahishuye ingorane yahuye nazo nyuma yo gukora ubukwe n’umugabo utuye muri Amerika.
Aya makuru yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 06 werurwe 2023 kuva mu masaha ya mugitondo, aho bamwe mu bayavugaga bavugaga ko ataramenyekana neza ariko akaba ari hafi y’ukuri. Umwe mubayatangaje ni umunyamakuru Bigman ku kinyamakuru gikorera ku muyoboro wa YouTube JB Rwanda, wavuze ko akimara kumva biri kuvugwa yashatse kumenya amakuru yimbitse.
Yagize ati “nkimara kubimenya nagiye ahantu mpamagara umwe mu nshuti za Mutesi Jolly ntitwavugana, gusa amwe mu makuru mfite ni uko uwamuteye inda azwi, ndetse yewe mfite n’ifoto ye ari kumwe na Mutesi, ikintu ngiye gukora ni ugushaka amakuru yuzuye kugira ngo byose mbone kubitangaza.”
Uretse Bigman, undi munyamakuru witwa Clement nawe yavuze ku kuba Mutesi Jolly atwite, bose bahuriza ku kuba barebera ku mafoto Mutesi asigaye ari gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram muri iyi minsi, agaragaramo itandukaniro na mbere hose ataravugwaho kuba atwite.
Uwitwa Rwema ukunze gusesengura ku bigenda bivugirwa ku mbuga nkoranyambaga ubwo yaganiraga na Max tv we yavuze ko kuba Mutesi Jolly yaba atwite nta kibazo kirimo icyangombwa ni uko yujuje imyaka y’ubukure, ageze ku kuba Mutesi nta kintu yigeze atangaza ku bukwe bwa Prince kid nk’uko abandi ba miss barimo Muheto Divine ndetse n’abandi baragize icyo babivugaho, Rwema yagize ati “erega iyo umuntu acecetse nabwo aba avuze, ubwo rero mugende musesengure ubutumwa yatanze.”
Bamwe mu babonye ibivugwa kuri Mutesi Jolly ko yaba atwite ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko byaba ari ibitangaza kubera ko yaba yivuguruje bitewe n’ukuntu yigeze kuvuga abagabo mu buryo butari bwiza, gusa abandi bavuga ko kuba yatwita ari uburenganzira bwe ikirenze ibyo akaba ari ubuzima bwe bwite bityo abukoresha icyo ashaka.
Mutesi Jolly uretse kuba yarabaye nyampinga w’u Rwanda, ariko ni ari no muri komite ya miss East Africa nk’uwungirije umuyobozi wayo, akaba ari umushabitsi (entrepreneur) ndetse akaba ari n’umufatanyabikorwa mu bikorwa byo gufasha abantu n’abandi hatangwa amafranga yo kubakorera ibikorwa (Philanthropist),