Miss Mutesi Jolly ati” ibi bibaye byanga byakunda nanjye ndajyamo, nta kabuza RIB iranshyiramo”. Menya impamvu yabimuteye.

Ni byinshi cyane biri kuvugwa mu irushwanwa rya miss Rwanda nyuma y’uko urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruhamagaye umuyobozi w’iri rushanwa ISHIMWE Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid, yagera muri RIB bagahita bamufunga aho afungiye kuri station ya RIB I Remera akekwaho ibyaha byo gusaba ruswa y’igitsina mu bakobwa bagiye bitabira iri rushanwa mu myaka igiye itandukanye.

Ibi bikimara kuba amagambo yakwiriye hose hose cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nko kuri twitter kuko abantu baraye bakora ibiganiro bya space bavuga kuri iki kibazo, ndetse ntago ari n’ibyo gusa kuko n’abaturage cyane cyane abakurikira iri rushanwa rya miss Rwanda bakoresheje amarangamutima yabo n’abakobwa bafana ariko ntibahabwe iri Kamba, bahita bumva ko habayeho kubera, nibwo batangiye gucira urubanza uyu mugabo Dieudonne bavuga ko byanga byakunda ibyo bakeka ari ukuri.

Si kuri abo bantu gusa rero kuko n’abakobwa bamwe na bamwe mu bitabiriye iri rushanwa bagize icyo babivugaho, uhereye kuri miss wabaye igisonga cya mbere mu irushanwa rya miss Rwanda mu mwaka wa 2021 aho yavuze ko aboneyeho kuvuga ibyo yari yaranze kuvuga kera kuko yabonaga kubivuga nta kintu byatanga ahubwo byateza ibibazo bitandukanye, mu gihe miss watwaye ikamba uyu mwaka ariwe Muheto nawe yavuze ko uyu mugabo Dieudonne yagerageje kumwaka kuryamana nawe ariko akabyanga nk’uko tubikesha KISS FM.

Nkuko abandi bagiye babivuga rero na nyampinga watwaye ikamba mu mwaka wa 2016 miss MUTESI Jolie nawe yagize icyo abivugaho, kuko yatangaje avuga ati” byanga byakunda ubwo ibi bintu byabaye nanjye ndaza guhamagarwa, ariko nta yindi mpamvu ndahamagarwa uretse kuba narabaye mu kanama nkemurampaka kuva kera mu mwaka wa 2016 kugeza muri 2022, rero niba bakeneye ubusobanuro nanjye nta kabuza ndaza kubutanga barankenera mu gushaka amakuru n’ibimenyetso”.

Inkuru Wasoma:  Bruce Melodie yahuye n’icyamamare baherutse gukora indirimbo mu myiteguro y’igitaramo bazahuriramo

Nibyo koko miss MUTESI Jolie akimara gutwara ikamba rya miss Rwanda 2016 yahise yinjira mu kanama nkemurampaka muri iri rushanwa aho yanakunze kuvugwa cyane ndetse akahamamarira kugeza na nuyu munsi, si nibyo gusa muri iyi minsi abantu bamufitiye urwango rudasanzwe cyane cyane abagabo kuko aherutse gukoresha imvugo itarabashimishije avuga ko abagabo bose ari inyana z’imbwa. Ikindi kintu uyu Mutesi Jolie azwiho nuko yakunze kugenda mu itangazamakuru avuga ko atazashaka umugabo kuko arihagije.

Ibi byose bibaye nyuma y’uko bitunguranye miss NIMWIZA MEGHAN watwaye iri Kamba mu mwaka wa 2019 yasezeye mu kanama nkemurampaka atanavuze impamvu itumye yegura. Turakomeza kubagezaho amakuru yose ari kuvugwa kuri uyu mugabo ndetse na miss Rwanda muri rusange. Reba iki gisigo cyiza cyane muburyo bw’amajwi n’amashusho cyitwa “ ese musige ngusange”.

Inkuru Wasoma:  Ibyamamare byashyiriweho ibihano bidasanzwe ku bazajya bakesha amafoto yabo akaba meza cyane kurusha uko basanzwe

Nibyo koko miss MUTESI Jolie akimara gutwara ikamba rya miss Rwanda 2016 yahise yinjira mu kanama nkemurampaka muri iri rushanwa aho yanakunze kuvugwa cyane ndetse akahamamarira kugeza na nuyu munsi, si nibyo gusa muri iyi minsi abantu bamufitiye urwango rudasanzwe cyane cyane abagabo kuko aherutse gukoresha imvugo itarabashimishije avuga ko abagabo bose ari inyana z’imbwa. Ikindi kintu uyu Mutesi Jolie azwiho nuko yakunze kugenda mu itangazamakuru avuga ko atazashaka umugabo kuko arihagije.

Ibi byose bibaye nyuma y’uko bitunguranye miss NIMWIZA MEGHAN watwaye iri Kamba mu mwaka wa 2019 yasezeye mu kanama nkemurampaka atanavuze impamvu itumye yegura. Turakomeza kubagezaho amakuru yose ari kuvugwa kuri uyu mugabo ndetse na miss Rwanda muri rusange. Reba iki gisigo cyiza cyane muburyo bw’amajwi n’amashusho cyitwa “ ese musige ngusange”.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved