Miss Mutesi Jolly yahakanye ibivugwa ko yaba yaragize uruhare mu gucura umugambi wo gufungisha Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince kid, gusa anavuga ko aramutse yarabikoze kandi uregwa nawe ibyo aregwa yarabikoze, nta kosa yaba yarakoze, ariko bikaba bikwiriye guharirwa inzego zibishinzwe.

 

Ni nyuma y’uko Mutesi Jolly wanabaye nyampingwa w’u Rwanda 2016 yashyizwe mu majwi cyane mu bihishe inyuma y’ifungwa rya Prince kid aho akurikiranweho ibyaha byo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Mu kiganiro yagiranye na Isimbi tv dukesha iyi nkuru, Mutesi Jolly yavuze ko inzego z’ubutabera bw’u Rwanda zikora neza kandi zikarenganura abarengana, bityo ari ugutegereza zigakora akazi kazoo neza, kandi uyu Prince kid wayoboraga Rwanda inspiration backup nawe akaba azahabwa ubutabera.

 

Ati” kwibwira rero ko ndi uwacuze umugambi,,, ariko ubundi reka mbaze, mbaye narabikoze koko na prince kid ibyo ashinjwa akaba yarabikoze, ikosa naba narakoze ryaba ari irihe? Reka twiyumvishe ko ari ko bimeze, ikosa ririmo ni irihe? Umuvandimwe reka tumureke Imana izamworohereze, kuko miss Rwanda ni nziza kandi twese yatugiriye umumaro, wenda uko yakorwa ni ibindi, tureke inzego z’ubutabera zibijyemo, aracyari umwere kuko ntarahamwa n’icyaha”.

 

Mutesi Jolly yakomeje ko kuba Ishimwe atarahamwa n’icyaha ari umwere, kandi nahamwa n’icyaha nyine agomba guhanwa. Yakomeje ahakana ko ariwe washutse miss Muheto ngo bashyirishemo Prince kid, ati” tumurangize se ngo bigende bite? Ngo dutegure miss Rwanda se? izo ni cinema abanyarwanda baba bifitiye”.

 

Yakomeje avuga ko nta bubasha afite bwo kuba yakora ibyo avugwaho ndetse akaba atabasha kubeshya inzego z’ubutabera bw’u Rwanda. Yakomeje avuga ko ibyo bitandukanye n’ukuri kandi ukuri kuzamenyekana, bityo tubiharire ubutabera. Mutesi avuga ko atewe ishema no kuba yaranyuze muri iri rushanwa rya miss Rwanda, ryavuzweho ibibazo ariko abantu bagakwiye guharira ubutabera akazi kabwo.

Mu gahinda kenshi, Kenny sol avuze impamvu ataririmbye mu gitaramo cya The Ben n’agasuzuguro yakorewe| hari abo ashinja ubujura.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved