banner

Miss Mutesi Jolly yavuze uko yarokotse abatekamitwe bamushukishaga ama miliyoni no guhura na Drake

Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 Mutesi Jolly w’imyaka 27 yatangaje ko yahuye n’abatubuzi bamubwiraga ko bashaka kumujyana muri Afurika y’epfo, bashaka kumukoresha ikiganiro na Netflix bakanamuhuza n’umuhanzi w’umunyamerika Drake, bamubwira ko kandi bazanamuha umushahara wa miliyoni eshatu.  Ikibazo nyamukuru kiri hagati ya The Ben na Coach Gaelle bivugwa ko Gaelle amusebya nk’uwamutumwe

Byatangiye kuwa 17 ukuboza 2022 ubwo yakiraga ubutumwa kuri email ye bumusaba kujya muri Afurika y’epfo kuyobora ikiganiro cya Netflix yari guhuriramo n’umunyamideri ukomeye witwa Kylie Jenner ndetse n’umuraperi Drake cyagombaga kuba kuwa 21 mata. Akibona ubwo butumwa yaguye mu kantu yibaza uburyo mu bantu bose bari muri afurika y’iburasirazuba ari we batoranyije.

Avuga ko yibajije uburyo ari we bahisemo, kuko bamubwiye ko bakeneye umuntu wo muri Afurika y’iburasirazuba, ufite igihagararo runaka kandi w’umunyabwenge ushobora guhuza neza abanyamerika yari agiye kwakira, bamubwira ko barebye bagasanga ari we ubyujuje. Icyo gihe yumvise yishimye cyane kandi yumva agiye kugaragariza isi yose ubushobozi bwe.

Yakiriwe mu nyandiko ko azajya ahabwa umushahara uri hagati ya miliyoni 3 na 4 ku mwaka amasezerano akazamara imyaka 3 ishobora no kongerwa kuva ubwo yumva abonekewe kuburyo yatangiye no kuvuga amagambo yo muri Bibiliya ashima. Yanabwiwe ko azakoresha uyu mwanya maze agakora ibikorwa bya visit Rwanda mu buryo bwo kumenyekanisha u Rwanda.

Inkuru Wasoma:  Ngibi ibimenyetso ubushinjacyaha bwashingiyeho bujuririra dosiye ya Prince Kid.

Banamubwiye ko azajya akoresha ibiganiro mu buryo bw’amashusho yasuye amahoteri atandukanye yo mu Rwanda, kuburyo byarenze intekerezo ze yumva atewe ishema n’igihugu cye ariko nyuma aza gutangira kugira amakenga. Nta kindi yakoze yasabye imyirondoro y’iyo sosiyete ndetse na hoteri izamwakira abishyikiriza ubuyobozi ngo bumufashe kubigenzura barebe ko ari ibintu byemewe.

Hashize igihe gito nibwo yagiriwe inama yo kutazajya muri ibi bintu kubera ko yasanze ari sosoyete yuzuyemo ubutekamutwe. Mu cyumweru gishize nibwo Mutesi yaje kubona umunyabyaha ushakishwa cyane muri Afurika y’epfo, aza gusanga ari umwe mu bo bavuganye bamusezeranye kumuha akazi, byatumye ashimira ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’epfo kuko yamutabariye igihe imusubiza ritararenga.

Mutesi yaboneyeho kugira inama abakiri bato cyane cyne ibyamamare, gukenga cyane ku bababwira ko bagiye kubaha amahirwe y’akazi runaka cyane ababizeza gutunga ama miliyoni, anabasaba kugisha inama inzego z’ubuyobozi kugira ngo zibafashe gukora ibikorwa byizewe kandi byemewe n’amategeko. Src: Igihe

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!