Mu muhango wo gutanga ibihembo bya ‘Zikomo Africa Award’ byatanzwe ku nshuro ya gatanu wabereye muri Zambiya, Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2016 yegukanye ‘Best Zikomo Motivationa Speaker’ nk’umwe mu bavuga rikijyana muri Afurika.
Mutesi Jolly yahigitse abandi bari bahatanye na we muri Afurika barimo Simon Ssenkaayi wo muri Kenya, Timothy Zambia wo muri Zambiya, Paul Magola wo muri Tanzaniya na Epi Mabika wo muri Zimbabwe. Abandi banyarwanda bari bahatanye muri ibi bihembo harimo Rusine Patrick, wari mu cyiciro cya ‘Best Zikomo Radio personality of the Year Southern and East Africa 2023.’
Jaque Wilson Nshobozwabyosenumukiza wari mu cyiciro cya ‘Best Zikomo Sport Person of the year 2023’ na Kenny Sol na Harmonize bari mu cyiciro cya ‘Best Zikomo Collaboration Song’ babikesheje indirimbo ‘One more time’.
Mu cyiciro cya ‘Best Zikomo Inspiration Woman of the Year 2023’ yari irimo Prof Agnes Binagwaho wabaye Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UGHE, Serie ya filime ‘Bishop Family’ ica kuri Zacu TV nayo yari ihatanye mu cyiciro cya ‘Best Zikomo TV Series 2023.’
Umunyarwandakazi DJ Alisha ukorera mu gihugu cya Uganda yari mu bahatanye mu cyiciro cya ‘Best Zikomo Club DJ’, Bruce Melodie yari ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Zikomo Afrocharts’. Icyakora mu Banyarwanda bose Miss Mutesi Jolly ni we wabashije gutsindira igihembo.
Ni ibihembo bitegurwa na Zikomo Charitable Trust, imaze kubaka izina muri Afurika ikanahakorera ibikorwa bitandukanye, aho mu bihembo itanga bishimira abitwaye neza mu ngeri zitandukanye zirimo imyidagaduro, imideli n’ibindi.