Mu kiganiro Miss Muyango Claudine aherutse gukora, yavuze ko nta kamaro k’irushanwa rya miss Rwanda abona. Uyu mugore ubwo yitabiraga iri rushanwa mu mwaka wa 2019 yatwaye umwanya w’umukobwa ugaragara neza mu mafoto (miss Photogenic) akaba ari naho abantu bamumenyeye.
Nyuma y’umwaka n’amezi 3 bishize iri rushanwa nta muntu urongera kurica iryera kubera ko nyiri ukuritegura Ishimwe Dieudonne akurikiranwe n’inkiko ku byaha bifitanye isano no gusambanya abakobwa bajyaga muri miss Rwanda mu bihe bitandukanye. Umwe muri abo bakobwa barigiyemo ni miss Muyango, wavuze ko iri rushanwa ntacyo ryari rimaze.
Mu kiganiro yagiranye na MIE yavuze ko nta kamaro k’irushanwa rya miss Rwanda, abajijwe niba nta kintu abantu bakomeje guhomba ku kuba ryarahagaze agira ati “Ntacyo! Njye nta kamaro karyo mbona.”
Icyakora ntabwo wakwirengagiza ko uyu mukobwa yamenyekanye kubwo guca muri iri rushanwa, kuburyo utaba wibeshye uramutse ubihuje n’ibyo bakunda kuvuga ngo ‘Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi’ cyangwa se ‘Uhaze akandagira mu buki mu gihe ushonje we arya n’ibisharira’ kuko hano hanze hari abakobwa benshi cyane babuze amahirwe nk’ayo miss Rwanda yatangaga.
Kuri ubu miss Muyango afite umugabo witwa Kimenyi Yves n’umwana wabo. Yamamariza ibigo bitandukanye akaba n’umunyamakuru, ndetse akaba ahostinga abantu baje kwinezeza mu tubari dutandukanye tw’I Kigali.