Miss Muyango na Juno Kizigenza bamaze iminsi mu Mujyi wa Paris, bari mu bihumbi by’abarebye umukino wa Paris Saint Germain ndetse na Marseille FC, wabereye muri ‘Stade Parc des Princes’ ku wa 16 Werurwe 2025.
Ni umukino barebye ku bufatanye na Visit Rwanda iha amahirwe benshi mu byamamare baba batembereye mu Bufaransa bakifuza kuharebera umukino w’ikipe ya ‘Paris Saint Germain’ basanzwe bakorana.
Miss Muyango na Juno Kizigenza, bamaze iminsi ku Mugabane w’u Burayi mu bikorwa bitandukanye.
Miss Muyango yari ategerejwe mu gitaramo Bwiza aherutse gukorera mu Bubiligi, icyakora kubera impamvu zinyuranye birangira atagereye i Burayi ku gihe nk’uko yari yabiteguye.
Ubu uyu mugore uri mu bakunzwe cyane mu myidagaduro y’u Rwanda, ari gutembera ibice bitandukanye by’u Burayi yari anagezemo bwa mbere.
Ni mu gihe yahahuriye na Juno Kizigenza we umaze iminsi mu myiteguro y’ibitaramo ateganya gukorera i Burayi mu mpeshyi y’umwaka wa 2025.






