banner

Miss Mwiseneza Josiane yavuze kubyo gukuramo inda kwe ndetse no gufungwa.

Mwiseneza Josiane ni umwe mu bakobwa batinyutse bakiyamamariza kuba Miss Rwanda mu gihe abandi babonaga ko atabishobora, bimubera amahire kuko yatoranijwe mu bakobwa bakomeza kugeza ubwo yageze no ku cyiciro cyanyuma aho yabaye nyampinga wamenyekanye cyane akanamamara kurusha abandi muri uwo mwaka ariwe bita miss popularity.

Nyuma y’aho haje amakuru atandukanye avugwa kuri uyu nyampinga harimo n’ayavugaga ko yaba atwite kandi nta mugabo afite ubundi kikaba ari ikibazo kiba giteye inkeke noneho kuri nyampinga w’u Rwanda.  Miss Mwiseneza Josiane ni umukobwa wabaye icyitegererezo cyane by’umwihariko mu bandi bakobwa batandukanye haba abahano mu Rwanda ndetse no hanze bamwe bemeza ko yababereye urumuri n’umucyo aberekako bakwiriye kwitinyuka bakaba ibyo bahoze barota ko bazaba.

Uyu mukobwa utarigeze ashidikanya kwiyamamariza kuba Miss Rwanda ndetse akaza no gukuramo umwanya ukomeye, yakomeje kwibazwaho na benshi kugeza ubwo ashinjijwe gukuramo inda. Ntabwo byaciye kabiri, ku mbuga nkoranyambaga zirimo Youtube n’izindi zitandukanye abantu batangira kuvuga ko Mwiseneza Josiane atwite akaba ariyo mpamvu muri icyo gihe atagaragaraga mu ruhame gusa manager we yabihakanye avuga impamvu yariri gutuma uyu mukobwa atagaragara mumbaga.

Mu kiganiro uyu mukobwa yahaye ikinyamakuru cya ISIMBI TV, yagaragaje neza ko bavuze ko yakuyemo inda ndetse ngo banamugaragaza mu mapingu bavuga ko polisi yaba yamutaye muri yombi. Uyu mukobwa usigaye yarivuye inyuma mu guteza imbere impano ze, yavuze ko kuba yarabeshyewe byo bitigeze bimutungura, ati “Nagiye kubona mbona abantu bafashe ifoto yanjye bampuza na polisi bavuga ko nafunzwe nzira gukuramo inda.”

Inkuru Wasoma:  Yamwitaga 'Van'. Menya byinshi kuri Chiffa umukunzi wa Yvan Buravan wamuhamagaraga mu buryo butangaje| niwe wari utwaye ifoto ye.

Abajijwe niba ntacyo byamuhungabanyijeho bitewe n’uko yari amakuru adasanzwe, yagize ati “Ibintu numvise ntabwo byantunguye kuko ntabwo byampungabanije rwose.” Kugeza ubu uyu mukobwa Mwiseneza, yatangaje ko yatangiye gukora imideri aho acururiza imyenda itandukanye harimo n’ibikapu n’utundi tuntu tugendanye n’imirimo akabicuruza ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Nagize igitekerezo ndangije nkibwira inshuti Imana yampaye MIMI, tugishyira mu bikorwa.” Ubusanzwe Mwiseneza Josiane ntabwo azigera ava mu matwi y’abanyarwanda na cyane ko nyuma y’aho yaje kwambikwa impeta n’umusore wamusezeranyaga urukundo no kubana nyuma aza kumwigarama. Yabaye isomo rikomeye kubakobwa batinyaga gukora ibyo bakunda batekereza ko bitazakunda cyangwa ko batazabishobora.Uyu mukobwa ntabwo yigeze yitinya nk’uko byatangajwe na MIMI barikumwe mu kiganiro bagiranye na Murungi Sabin wa Isimbi TV.

Isimbi Noeline atangaje impamvu yibagishije amabere n’inzozi yifuza kugeraho mu gukina amashusho y’urukozasoni.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved