Hamaze iminsi hari kuvugwa ko umukunzi wa nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Michael Tesfay yaba yaramuciye inyuma. Ibi mu kuvugwa hagaragazaga ifoto y’umukobwa afatanye akaboko n’uyu musore, maze bamwe bakavuga bati “wasanga umukobwa wacu bamubenze.”

 

Nubwo aya makuru agaragara nk’aho adafatika kuko kuba umuntu yakwifotozanya n’undi bitavuze ko yaba aciye inyuma uwo basanzwe bakundana, ariko Miss Naomie na we yahisemo gushimangira urukundo akunda uyu musore bakundana.

 

Yifashishije ifoto batashe we n’umukunzi we yagize ati “Bibaye ngombwa ko nongera guhitamo, nahitamo wowe nanone kuko ni wowe gice cy’agatangaza cy’ubuzima bwanjye.” Nishimwe na Michael, hashizwe umwaka urenga hatangajwe ko bakundana aho byatangajwe na Nishimwe ubwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.