Miss Nishimwe Naomie yavuze ku nkuru zivuga ko ubukwe bwe bwapfuye

Miss Nishimwe Naomie yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ko ubukwe bwe bushobora gupfa ku munota wa nyuma, ahamya ko ibikomeje kwaturwa ku mbuga nkoranyambaga ari ibitero bya Satani.

Ibi Nishimwe Naomie yabigarutseho nyuma yo kubona ubutumwa bw’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wavugaga ko afite amakuru ko ubukwe bwe bwamaze guhagarara.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Miss Nishimwe Naomie yagize ati “Ibitero bya Satani, mu izina rya Yesu!”

Ni ubutumwa uyu mukobwa yatanze nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga havugwa amakuru y’uko ubukwe bwe bushobora kuzamo kidobya, ndetse bamwe bakanerura ko bushobora kwicwa n’uko aherutse gufata umusore bitegura kurushinga amuca inyuma.

Inkuru Wasoma:  Byinshi wamenya ku mpano The Ben yahawe na mugenzi we Ommy Dimpoz iri muri Zanzibar bitungura benshi

Ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020 na Michael Tesfay buzaba ku wa 29 Ukuboza 2024.

Ni ubukwe bugiye kuba nyuma y’uko muri Mutarama 2024 uyu mukobwa yambitswe impeta.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Miss Nishimwe Naomie yagaragaje ko amakuru yo kwica ubukwe bwe ari ibitero bya Satani, abyamagana mu izina rya Yesu

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved