Miss Rwanda isanzwe iyobowe na Prince Kid irahagaritswe| impamvu nyamukuru Ministeri y’urubyiruko n’umuco irayivuze

Ministeri y’urubyiruko n’umuco itangaje ko irushanwa rya miss Rwanda risanzwe ritegurwa na Rwanda Inspiration backup iyobowe na Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya prince Kid ribaye rihagaritswe mu gihe iperereza ririmo gukorwa.

Ni nyuma y’uko hari hamaze iminsi uyu prince kid afunzwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB akuriranweho kuba yarakaga ruswa abakobwa bitabira irushanwa rya miss Rwanda mu myaka itandukanye, ndetse no muri dosiye yashyikirijwe ubugenzacyaha akaba yarashinjijwe ibyaha bitatu birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ruswa y’igitsina no guhohotera abakobwa.

Mu itangazo minister ishyize hanze uyu munsi tariki 09 zukwa 05, 2022 riragira riti” hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ku muyobozi wa Rwanda inspiration backup ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye irushanwa bitabiriye irushanwa rya miss Rwanda mu bihe bitandukanye, minister y’urubyiruko n’umuco iramenyesha abanyarwanda ko ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe iperereza rigikomeje”.

Inkuru Wasoma:  Imyanzuro akarere kafatiye abakora uburaya bayise ihohoterwa.

Kuri ubu uyu prince kid akaba agifunzwe, tunabamenyesha ko binabaye nyuma y’uko minister ufite inshingano z’iyi ministeri y’urubyiruko n’umuco Edouard bamporiki nawe afungiye iwe mu rugo, kubwo gukekwaho ibyaba bijyanye no kwaka Indonke, aribyo ruswa.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved