Miss Shanitah asa nk’uwihebye ku modoka yegukanye mu irushanwa ryateguwe n’abarimo Mutesi Jolly.

Umunyana Shanitah wegukanye irushanwa rya Miss East Africa ryateguwe n’abarimo Miss Jolly muri 2021, agatsindira igihembo cy’imodoka, agiye kuzuza amezi 10 atarahabwa iki gihembo yatsindiye.

Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2018, yahiriwe n’amarushanwa y’ubwiza dore ko yanabaye Miss supranational Rwanda 2019. Yanitabiriye irushanwa rya Miss East Africa 2021, araryegukana aho yahigitse abandi bakobwa 11 bari kumwe mu irushanwa dore ko bose hamwe bari 12 baturutse mu Bihugu birimo Kenya, u Burundi, Sudani y’Epfo na Tanzania.

Ubwo yegukanaga iri kamba, yifotoreje ku modoka nk’igihembo nyamukuru yari yegukanye, gusa ntiyayihawe ndetse kugeza ubu ntarayibona. Iyi modoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021, ntiyahise ayihabwa kuko iri mu zitwarirwa mu mihanda y’icyerekezo cy’ibumoso (ziba zifite Volant iburyo) mu gihe mu Rwanda hakoreshwa imodoka zitwarirwa mu cyerezo cy’iburyo (zigira Volant ibumoso).

Inkuru Wasoma:  Mutoni Assia wamenyekanye cyane nka Giramata yibarutse umwana we w'imfura

Miss Jolly uri mu bateguye iri rushanwa rya Miss East Africa, ubwo yavugaga ku cyatumye Miss Shanitah adahita ahabwa iyi modoka, yagize ati “imodoka twaguze twasanze iri mu zitwarirwa ibumoso zitemewe ku isoko ry’u Rwanda.” Icyo gihe yakomeje agira ati “Twahisemo kuyishyira ku isoko ikagurishwa, amafaranga azavamo akaba ari yo azahabwa uyu mukobwa bagafatanya gushaka indi.”

Iyi modoka ya Nissan Xtrail 2021 ifite agaciro ka Miliyoni 44 Frw, yagombaga kugurishwa ikagurwamo indi igashyikirizwa Umunyana Shanitah, gusa yarategereje amaso ahera mu kirere ndetse ngo asa nk’umaze kwiheba ko iki gihembo cye cyazamera nka ya mabati yemerewe ba bandi bari mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma. source: tv10

Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved