Mariana Valera wabaye nyampinga wa Argentine na Fabiola Valentin wabaye nyampinga wa Puerto Rico bari baserukiye ibihugu byabo mu rwego rw’aba miss nk’abakobwa bari batsindiye amakamba mu bihugu byabo. Aba baherutse gushyira hanze amashusho asobanura iby’urukundo n’umubano wabo watumye biyemeza gushyingiranwa nubwo bose ari abakobwa beza kandi ari n’ibyamamare.
Mu mashusho yagiye hanze, bagaragaje bimwe mu bihe byiza bagiranye harimo n’ubukwe bwabo. Aya mashusho asozwa n’ayo bagaragaje bambaye imyenda y’umweru bigaragara ko bari kwishimira ko bagiye kubana akaramata muri Puerto Rico. Aba kandi bakomeje bavuga ko nyuma y’urukundo rwabo mu ibanga biyemeje kubishyira hanze nyuma y’igihe bakabyereka isi yose.
Abandi bakobwa bagiye banyura mu marushanwa n’aba miss mu rwego rw’isi babandikiye ubutumwa babifuriza ishya n’ihirwe mu rukundo rwabo. Aba bombi bahuriye mu irushanwa ry’ubwiza muri 2020, nyua yaho nibwo bakomerejeho bahita bakomeza ubushuti abandi bagakeka ko ari ubushuti bw’abakobwa busanzwe no gukururana kuko nta wigeze akeka ko ari abatinganyi.