Mohammed Salah yasubiye muri Liverpool kwivuza

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Misiri, Mohammed Salah, yasubiye mu ikipe ye ya Liverpool kwivuza imvune yagize mu kibero aho bigenze neza yasubira mu Gikombe cya Afurika mu gihe Misiri yaba igeze muri ½.

Salah yagize imvune ku wa Kane, tariki ya 18 Mutarama 2024, mu mukino Misiri yanganyijemo na Ghana ibitego 2-2.

Kuri ubu, iyi mvune yakomeye bityo yoherejwe mu ikipe ye ya Liverpool kwitabwaho n’abaganga. Biteganyijwe ko uyu mukinnyi yazasubira mu Gikombe cya Afurika mu gihe Misiri yaba yageze muri ½.

Umutoza wa Liverpool, Jürgen Klopp, yatangaje ko uyu mukinnyi ashobora gusubira muri iri rushanwa, mu gihe Misiri yaba yageze ku mukino wa nyuma.

Yagize ati “Navuga ko Misiri igeze ku mukino wa nyuma ari bwo ashobora kuba ameze neza. Icyo gihe yasubirayo.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko atatunguwe n’iyi mvune kuko Salah amaze gusiba imikino 10 gusa ya Shampiyona y’u Bwongereza mu gihe cy’imyaka itandatu.

Ikipe y’Igihugu ya Misiri inyotewe cyane Igikombe cya Afurika iheruka kwegukana mu 2010.

Inkuru Wasoma:  Haringingo yaciye amarenga yo gutandukana na Rayon sport nyuma yo kuyihesha igikombe

By’umwihariko, Salah nk’umwe mu bakinnyi beza b’Abanyafurika babayeho, avuga ko yatwaye byose ariko asigaje Igikombe cya Afurika.

Nubwo bimeze bityo, avuga ko yizeye ko azacyegukana vuba cyangwa bitinze.

Nyuma yo kunganya na Ghana, Salah yavuze ko yifuza igikombe cy’uyu mwaka nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri (2017 na 2021).

Ati “Negukanye byose uretse iki. Buri wese azi icyo bisobanuye ku mukinnyi kwegukana Igikombe cya Afurika. Abakinnyi batewe imbaraga no kwegukana iri rushanwa.”

Yakomeje agira ati “Ndabyizeye, hamwe no gukora cyane byose birashoboka. Dukeneye gutsinda umukino umwe ubundi tukajya mu kindi cyiciro dusatira igikombe.”

Kugeze ubu, Misiri iri ku mwanya wa kabiri mu Itsinda B n’amanota abiri. Umukino wa nyuma mu itsinda irawukina na Cap-Vert iriyoboye ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama, saa 22:00.

Undi mukino wo muri iri tsinda urahuza Mozambique na Ghana saa 22:00.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved