Moise Katumbi yahamagariye Abanyekongo gukora ikintu kidasanzwe nyuma y’uko adatorewe kuyobora iki gihugu

Moise Katumbi wari mu bakandida biyamamarije kuyobora igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu majywi yatangajwe na CENI byagaragaye ko yabaye uwa kabiri, ari inyuma ya Tshisekedi watsindiye kuyobora iki gihugu. Yashimiye abaturage ba Congo kuba baratoye cyane nubwo habayemo uburiganya bw’amajwi, ahamagarira abaturage guhaguruka bagatabara demokarasi.

Katumbi ni umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi akaba ari mu batangaza badashize amanga ko muri iki gihugu habayemo ubujura n’uburiganya bw’amajwi yabaye ku wa 20 n’iya 21 Ukuboza 2023. Mu inkuru yatangajwe na Mediacongo.net yavuze ko kuri uyu wa 03 Mutaramo 2024, Moise Katumbi yagejeje ijambo ku baturage abasaba ko bahaguruka bagatabara demokarasi.

Yagize ati “Kubeshya abaturage bacu byongera gusa ikibazo gikomeye cyo kwemerwa mu gihugu cyacu kandi bigatuma tubura ibyiringiro. Gutabara demokarasi yacu byabaye iby’ibanze, ni inshingano, kandi sinzananirwa inshingano zanjye nkumuturage, niyo mpamvu njye mbasaba kutamanura amaboko, ntimuve ku bintu ngo mucike intege.”

Yakomeje agira ati “Dufite itegekonshinga riduhamagarira kurwanya itsinda iryo ari ryo ryose ry’abantu bashaka gufata ubutegetsi, no kubugundira birengagije ubushake bw’abaturage b’igihugu cyacu.” Yashishikarije abasivili ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kudacika intege mu guharanira ubwisanzure muri RDC.

Amatora yabaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze kuravugwaho rumwe cyane cyane abakandida, barimo na Moise Katumbi bashinjaga CENI ko yaba ari yo yabaye intandaro y’ikibazo cyo kwemerwa n’amategeko, bigatuma amatora aba mu kajagari nyuma Tshisekedi agatangazwa nk’uwatsinze amatora.

Inkuru Wasoma:  Abana bato b’i Rutshuru bari kwinjizwa mu gisirikare bataye amashuri

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved