banner

Moise Katumbi yashinje Perezida Tshisekedi kugira uruhare ku byamubayeho ubwo yari agiye mu ndege

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 08 Gashyantare 2024, Moise Katumbi, umunyapolitiki akaba n’umuherwe uherutse guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje indege ye yabujijwe gufata ikirere ngo yerekeze muri Cote d’Ivoire kubera Perezida Tshisekedi.

Uyu mugabo waje amukurikiye mu matora bari bahanganyemo yo kuyobora RD Congo, abinyujije kuri X yagize ati “Indege yanjye bwite yabujijwe gufata ikirere, nk’uko bisanzwe bikorwa na Perezida ubwo nari nje guhaguruka nerecyeza muri Côte d’Ivoire mu gusoza CAN 2023.”

Moise katumbi ni umwe mu bakandida bahabwaga amahirwe yo kwiyamamariza kuyobora RD Congo, birangira aje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 15% mu gihe Tshisekedi yagize 73% n’ubwo yakunze kugaragaza ko yibwe amajwi hakurikijwe uburiganya avuga ko bwabaye muri aya matora.

Inkuru Wasoma:  Abana barindwi bavukana barishinganisha bavuga ko Se ashaka kubica nyuma yo gushidikanya ku maherezo ya Nyina

Si ubwa mbere kandi Moïse Katumbi abujijwe kwerecyeza hanze, kuko no mu kwezi k’Ukuboza 2022, na bwo indege ye yagombaga kujya kumufata ngo imwerecyeza muri Qatar kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, yabujijwe kujyayo.

Kubera ibi byabaye ndetse n’iri tangazo yasohoye byatumye uyu munyapolitiki agoterwa mu rugo rwe ahitwa Kashobwe abuzwa gusohoka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!