Umukandida Moise Katumbi uri kwiyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasubitse ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Mujyi umwe na Tshisekedi kubera gutinya ubushotoranyi bushobora kuvuka buturutse mu bamurwanya. Katumbi abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko kubera urugomo rwabaye ejo aho yiyamamazaga asubitse kwiyamamaza i Kananga.
Yagize ati “Amashushi , amasasu nyayo ya Polisi, n’abatangabuhamya byerekana ko ibyabereye i Kananga byari byateguwe… ndetse bigamije kugera ku cyaha.” Yasabye ubuyobozi ko abateguye ibyabaye i Muanda bagomba kumenyekana, bagakurikiranwa kandi bagahanwa.
Moise Katumbi yakomeje agira ati “Kugira ngo twirinde ko haba ubundi bushotoranyi, mfashe umugambi wo gusubika kubonana n’abaturage ba Kananga na Tshikapa.” Ibi yabivuze nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu byari biteganyijwe ko we na Perezida Tshisekedi biyamamariza mu mujyi wa Kananga mu Ntara ya Kasai-Central.
N’ubwo Moise Katumbi yatangaje ibi Guverineri w’Intara ya Kasai-Central yari yasohoye itangazo rivuga ko ubutegetsi bwayo bwafashe ingamba z’umutekano mu kurinda abo bakundida bombi cyangwa ibikorwa by’urugomo. Muri izo ngamba harimo no kuba abo bakandida biyamamariza ahantu hategeranye muri uyu Mujyi kandi bakahagerera amasaha atandukanye.
Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Leta, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko umuntu wese uzahungabanya imigendekere myiza y’ibikorwa by’amatora ntabwo azihanganirwa, ndetse asaba n’abakandida kugira imyifatire ikomeza ituza muri rubanda.