Minisiteri y’Ubuzima mu Bufaransa yatangaje ko hagaragaye umuntu ufite ubwandu bushya bw’ubushita bw’inkende (Monkeypox) buzwi nka clade 1b.
Inzego z’ubuzima zatangaje ko umuntu wa mbere ufite iki cyorezo mu Bufaransa yagaragaye ku wa 6 Mutarama 2025. Yabonetse mu gace ka Brittany.
Minisiteri y’Ubuzima y’u Bufaransa yavuze ko umuntu wanduye iyo virusi yayikuye mu rugendo yari avuyemo muri Afurika yo hagati imaze amezi menshi ihanganye n’iki cyorezo.
Uwanduye Monkeypox ashobora kuyimarana ibyumweru bibiri kugeza kuri bine ndetse bishobora kugaragara hagati y’umunsi wa gatanu n’uwa 21.
Ibimenyetso bishobora kugufasha gutahura ko wanduye iyi virusi harimo kugira umuriro mu buryo buhindagurika, kuribwa umutwe, uburyaryate mu mikaya, kubabara umugongo, kumva imbeho nyinshi, umunaniro ndetse no kuzana uduheri n’utubyimba duto tumeze nk’ibibembe cyangwa ibihara ku ruhu rwawe.
Mu gihe utangiye kugira umuriro bitewe na Monkeypox, nyuma y’umunsi umwe kugeza kuri itatu, utangira kweruruka cyane kuva mu maso ukaba wanagira udusebe ku buryo bikwirakwira umubiri wose.
Ubu bwandu bushya bwa Clade 1b bwagaragaye mu bihugu 80 harimo 19 byo muri Afurika.