Umuvugizi wa MONUSCO, Jean Tobie Okala, yahakanye yivuye inyuma amakuru yise ko ari ibihuha amaze iminsi asakara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yasize intwaro zayo nyinshi zirimo n’imodoka zikoreshwa ku rugamba ngo izisigiye umutwe wa M23 kugira ngo uzabone uko ukomeza guhangana n’ingabo za Kinshasa (FARDC).
Aya makuru yakwirakwizwaga avuga ko ubwo MONUSCO yavaga mu kigo cya Rwindi muri teritwari ya Rutshuru, yasigiye ibikoresho byinshi kandi bizima umutwe wa M23. Icyakora Okala yahakanye aya makuru avuga ko ibinyabiziga bike, hamwe na za moteri nabyo bidakora neza, aribyo byasigaye muri icyo kigo kandi nabwo ngo ni uko bari bafite igihe gito cyo kwitegura biba ngombwa ko batabitwara kuko nta bushobozi.
Umuvugizi wa MONUSCO i Beni, Jean Tobie Okala, yagize ati “Nta mpano zatanzwe. Imodoka zasigaye inyuma ni ibikoresho bidakora. Intwaro zose, amasasu, ibikoresho kabuhariwe birimo itumanaho n’iby’ubugenzuzi, amashanyarazi na moteri bikora byavanywe neza mu birindiro bya Rwindi na Nyanzale.”
MONUSCO itangaje ibi mu gihe ibi bihuha byatangiye gukwirwakizwa mu minsi yashize, ubwo byagateganyo MONUSCO yavaga mu birindiro byayo i Rwindi muri Rutushuru mu rwego rwo kujya gutanga ingufu mu tundi turere nk’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari imaze kubyifuza.