Umutwe wa M23 urashinja ingabo ziri mu butumwa bwa MONUSCO kurekura abasirikare babarirwa muri 800 bo mu Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babuhungiyeho, kugira ngo bahungabanye umutekano mu mujyi wa Goma.
Kuva muri Mutarama uyu mwaka ubwo M23 yigaruriraga Umujyi wa Goma, abasirikare barimo aba FARDC na FDLR barwanaga na yo bahise bahungira mu kigo cya MONUSCO kiri muri uriya mujyi.
Lawrence Kanyuka uvugira uriya mutwe avuga ko ubwo bafataga Goma buriya butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwabasobanuriye ko bucumbikiye FARDC, FDLR na Wazalendo babarirwa mu 2,000; gusa kuri ubu 800 muri bo bakaba bararekuwe.
Yagize ati: “Ubwo umujyi wa Goma wabohorwaga, MONUSCO yatubwiye ko hari abantu 2000 ariko uyu munsi harimo 1200, aho abarwanyi 800 bitwaje intwaro bagiye. Ni bo bari gukora ibyaha, bashyigikiwe na SADC.”
Uruhande rwa M23 by’umwihariko rugaragaza ko bariya basirikare ari bo bagize uruhare mu gitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zagabye mu mujyi wa Goma ku wa 11 Mata 2025.
MONUSCO biciye mu muvugizi wayo, Neydi Khadi Lo, yatangaje ko nta na kimwe mu birindiro birindiro bya buriya butumwa byigeze bikoreshwa mu gutegura ibitero kuri Goma.
Yakomeje agira ati: “MONUSCO iri muri RDC kugira ngo ishyigikire guverinoma mu bikorwa byayo byo kurinda abaturage, kugarura ubuyobozi bwa Leta no kugarura amahoro.”
MONUSCO yagaragaje ko bijyanye n’ibibera muri RDC, imaze igihe yibasirwa bitewe n’umutekano muke uri muri RDC, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwibasira abaturage b’abasivile.
Yunzemo ko yumva uburakari bw’abanye-Congo, gusa igashimangira ko hakenewe ibiganiro hagati y’impande bireba kugira ngo ibintu bisubire mu buryo.